Amakuru yashyizwe hanze na Bigeye avuga ko Zari n’abana be begukanye iyi mitungo nyuma y’uko Urukiko rubafashije kumvikana n’abavandimwe ba Ssemwanga na bo bayishakaga.

Ni amakimbirane yari amaze igihe kinini dore ko mu 2023 Zari yigeze kwihakana uyu mugabo avuga ko atigeze ashyingiranwa byemewe n’amategeko na we nubwo ari we babanje kubyarana. Nyuma, Zari yabyaranye na Diamond Platnumz abandi bana babiri, umuhungu witwa Nillan n’umukobwa witwa Tiffah.

Zari w’imyaka 45 y’amavuko n’uyu mukire, bakundanye imyaka isaga 12 kuva mu 2000, batandukanye mu 2013. Nyuma y'imyaka ine, uyu mugabo yapfuye mu 2017 azize indwara y’umutima agwa i Pretoria.

Zari yamaze igihe kinini abana na Ivan Ssemwanga
Zari yamaze igihe kinini abana na Ivan Ssemwanga
Ubwo Zari yari yagiye gusura imva ishyinguyemo uyu mugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu b'abahungu
Ubwo Zari yari yagiye gusura imva ishyinguyemo uyu mugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu b'abahungu
Zari n’abana be begukanye imitungo y’uwari umugabo we
Zari n’abana be begukanye imitungo y’uwari umugabo we