Mu kiganiro na ‘BigEyeUG’, Zari yavuze ko “Yego ni ishoramari, nakoresheje ‘temporal lift’. Ntabwo ari ukwibagisha bizwi nka ’face lift’, babishakishe kuri Google. Amafaranga yo agenda ari menshi, birahenda cyane. Si icyaha, ni byiza cyane ko abantu bagaragara neza”.
Mu kubaga ibice byo mu maso hagamijwe kugabanya ibimenyetso byo gusaza, temporal lift na full facelift biratandukanye bitewe n’agace kabagwa n’uburyo impinduka zigaragara mu maso.
Temporal lift (kubaga igice cyo ku mpande z’amaso hafi y’amatwi no hejuru y’uruhanga) ahanini igamije kuzamura igice cyo hejuru cy’isura, cyane cyane kugabanya ukumanuka k’uruhu rwo ku nkengero z’amaso no gutuma amaso asa n’azamutse neza.
Ni uburyo bwibanda ku gice gito kandi busanzwe bugira igihe gito cyo gukira.
Full facelift yo ni ukubaga igice kinini cy’isura, bikorwa hazamurwa ndetse hagatunganywa uruhu n’imitsi yo ku matama, urwasaya (jawline) no ku ijosi, bigamije kugabanya iminkanyari, uruhu rwamanutse n’ibimenyetso byinshi byo gusaza ku maso hose.
Uyu mubyeyi w’abana batanu yanashishikarije abagore bafite ubushobozi bwo kwibagisha bakongera ubwiza kutazuyaza kubikora niba bibafasha kwigirira icyizere. Ashimangira ko nta soni bikwiye gutera.
Zari azwi cyane nk’umwe mu bategura ibirori by’imyidagaduro. Yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz banashyingiranywe nyuma bakaza kubyarana abana babiri mbere yo gutandukana.
Mu minsi ishize Zari yanavuzweho ko yaba yaribagishije ikibuno, ibizwi nka ’Brazilian Butt Lift (BBL), gusa byo yabihakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!