00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zara Larsson ahanganye na White House

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2026 saa 10:23
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Suède, Zara Larsson, yanenze White House nyuma yo gukoresha imwe mu ndirimbo ze zizwi mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikorwa byo kwirukana abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Indirimbo ya Larsson yitwa “Midnight Sun” yakoreshejwe muri video yashyizwe kuri konti ya White House ya TikTok, aho hagaragaraga amashusho y’abakozi b’urwego rw’umutekano rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) bafata abantu ndetse babashyira mu modoka.

Iyo video yari iherekejwe n’amagambo agira ati “kwirukana abimukira bidashira”.

Nyuma yo kubona ko indirimbo ye yakoreshejwe muri iyo video, Zara Larsson yayamaganye avuga ko ubutumwa bwayo bushobora gutesha agaciro abantu.

Yavuze ko amashusho nk’ayo atagomba gufatwa nk’urwenya cyangwa ibikoresho byo kwamamaza ubutumwa bwa politiki.

Mu mashusho y’amasegonda menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Larsson yavuze ko iyi video ya White House ari “ubutumwa butesha agaciro abantu”, ashimangira ko abantu bagaragaramo ari abantu nk’abandi bafite ubuzima n’amateka yabo.

Yagize ati “abantu benshi badafite ibyangombwa byo kuba muri Amerika ni abantu basanzwe bafite akazi kandi bashaka ubuzima bwiza kurushaho.”

Yamaganye uburyo ikibazo cy’abimukira cyagaragajwe mu buryo yavuze ko busa no kugihindura urwenya.

Larsson yavuze kandi ko indirimbo ye yari igamije kugaragaza isano iri hagati y’abantu n’ibidukikije, atari ugukoreshwa mu butumwa bugamije guteza amacakubiri hagati y’abantu.

Iyo video yashyizwe kuri TikTok ya White House yari igizwe n’amashusho menshi agaragaza abakozi b’Urwego rwa ICE ndetse n’abandi bashinzwe umutekano bafata abantu bakekwaho kuba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyi si yo nshuro ya mbere uyu muhanzi agaragaza kutishimira ikoreshwa ry’indirimbo ze mu bikorwa bifitanye isano na politiki ya Leta ya Donald Trump.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yanenze video ya Perezida Trump yagaragayemo abyina mu bikorwa bitandukanye iherekejwe n’indirimbo ye “Lush Life”.

Hari n’abandi bahanzi bagiye bagaragaza ko batemera ikoreshwa ry’indirimbo zabo na White House. Indirimbo ya Taylor Swift yitwa “August” yigeze gukurwa kuri video yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Trump, mu gihe indirimbo ya Olivia Rodrigo na yo yakuwe ku mashusho nyuma y’uko uyu muhanzi anenze ikoreshwa ryayo.

Abahanzi barimo Sabrina Carpenter na Ariana Grande na bo bagiye basaba ubuyobozi bwa Trump kudakoresha indirimbo zabo mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga.

Zara Larsson ntiyishimiye uburyo White House yakoresheje indirimbo ye

Reba zimwe mu ndirimbo za Zara Larsson zamenyekanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages