00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvan Muziki yatunguranye yambikira Marina impeta ku rubyiniro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 February 2026 saa 08:17
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Yvan Muziki yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, yatunguranye yambika impeta Marina ubwo bari ku rubyiniro bemeranya kurushinga.

Ibi byabereye mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe aho uyu muhanzi yamurikiraga album ye ya mbere kuva atangiye umuziki.

Muri iki gitaramo, Yvan Muziki yari yatumiyemo abahanzi nka Massamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum.

Ubwo yari ku rubyiniro yageze hagati atera indirimbo yakoranye na Marina, uyu mukobwa azamuka ku rubyiniro yumva ko abgiye kuririmbana bisanzwe.

Yvan Muziki ubwo yari ageze hagati iyi ndirimbo, yakuyemo impeta ayereka Marina undi abura aho akwirwa kubera ibyishimo, abanza gukuramo izindi mpeta yari yambaye ubundi aratega bamwambika iy’urukundo.

Ibyari igitaramo byahise bihinduka ubukwe inkuru zirahinduka benshi batangira kuganira mu matsinda inkuru y’urukundo rw’aba bahanzi bakunze guhakana mu itangazamakuru ko bakundana nubwo byarangiye babihamirije imbere y’abantu.

Yvan Muziki ari ku rubyiniro hari aho yageraga akaganiriza abakunzi be, nk’igihe yakiraga Marina ngo asusurutse abakunzi be yagize ati “Hano turakubita umuziki bitinde, uyu munsi nibarutse imfura mbereka n’umugeni. Ndabyemerewe!”

Igitaramo cyakomeje buri muhanzi wari watumiwe agira umwanya wo gususurutsa abakunzi be ndetse Yvan Muziki agira umwanya wo kuririmbana n’abahanzi yatumiye.

Album ‘Inganzo ntashyikirwa’ ya Yvan Muziki yamurikiye abakunzi be iriho indirimbo Feeling yakoranye na Bruce Melodie, Tonight yakoranye na The Ben n’izindi zinyuranye.

Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshi muri Kigali Universe
Itorero Inyamibwa ryakinnye umukino washimishije abakunzi b'umuziki
Mariya Yohana ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Kate Gustave ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Ni igitaramo cyanayobowe na Blandy Star
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi bataramiye abitabiriye iki gitaramo
Ubwo Coach Gael yahaga ikaze Massamba Intore muri Kigali Universe
Massamba Intore yanyuzagamo agatera urwenya na Coach Gael
Urugwiro rwari rwose hagati ya Coach Gael na Massamba Intore
Jules Sentore na Kenny Mugarura bitegereza imigendekere y'igitaramo
Coach Gael na Jules Sentore nabo banyuzagamo bakamenaho abiri
Jules Sentore yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Hari aho byageze abantu bose bikoza ibicu
Massamba Intore nawe yatanze ibyishimo ku bakunzi be
Massamba Intore yakiriye ku rubyiniro Mighty Popo bafatanya gutaramira abitabiriye iki gitaramo
Yvan Muziki yageze ku rubyiniro ahetswe
Yvan Muziki yasusurukije abitabiriye igitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere
Yvan Muziki yambitse Massamba Intore ingofero y'icyubahiro
Byageze hagati Yvan Muziki ahamagara Marina ku rubyiniro
Yvan Muziki yatunguye Marina amwambika impeta y'urukundo
Ibyishimo byari byose kuri Marina wari utunguriwe ku rubyiniro
Yvan na Marina bahamirije urukundo rwabo mu ruhame, bahamya ko batangiye urugendo ruganisha ku kurushinga
Nyuma yo kumwambika impeta yamuhaye indabo
Kidum yataramiye abitabiriye iki gitaramo muri Kigali Universe
Kidum hari aho yageze ahamagara Marina ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Mbwira' bakoranye

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages