Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe ubwo uyu muraperi yari mu rukiko, mugenzi we Kahlieff Adams barega muri dosiye imwe , yahagurutse aho yari yicaye yerekeza imbere aho Young Thug yari yicaye amuhereza agapfunyika mu ntoki.
Ushinzwe umutekano yitegereje neza ibi byose ubwo byabaga, ahita abegera afata agapfunyika uyu muraperi yari ahawe ngo asuzume neza ibirimo.
Jeffery Lamar Williams wamenyekanye nka Young Thug yahise atanga ibyo biyobyabwenge basanga ni ibinini bya ‘Percocet’ bifasha abantu barwaye bari mu buribwe bukabije.
Nyuma yo kubona ibyo binini, abashinzwe umutekano bahise basaka Kahlieff Adams wari ubimuhaye bamusangana ibindi biyobyabwenge mu myenda birimo itabi, urumogi n’ibindi.
Young Thug umaze amezi umunani muri gereza, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukora urugomo hamwe n’agatsiko ayoboye ‘Young Slime Life group’ , gukoresha intwaro, gucuruza ibiyobyabwenge, gutwara imodoka ku muvuduko ukabije n’ibindi.
Uyu muraperi w’imyaka 37 yavukiye muri Leta ya Georgia yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yunzwe ku ndirimbo zitandukanye nka ‘Came and Saw’, ‘All da smoke’ n’izindi.
EXCLUSIVE: My colleague @MarkWinneWSB just obtained surveillance video that shows the moment prosecutors accuse Young Thug and his co defendant Kahlieff Adams of conducting a “hand-to-hand” drug deal in court.@wsbtv pic.twitter.com/smhVopvH7x
— Michael Seiden (@SeidenWSBTV) January 19, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!