00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Junior yibarutse imfura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 September 2025 saa 05:24
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka urenga bakoze ubukwe, Ngabonziza Albert Fiston, wamenyekanye nka Young Junior na Vanessa Munyororo, bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko Young Junior yibarutse imfura ye na Vanessa Munyororo bamaze umwaka urenga barushinze, bakaba babyaye umwana w’umuhungu.

Young Junior umaze igihe yarashyize ku ruhande ibikorwa by’umuziki, muri Kanama 2023 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwambika umukunzi we impeta, amusaba ko barushinga.

Nyuma y’umwaka amusabye ko babana akaramata, muri Werurwe 2024 ni bwo Young Junior na Vanessa Munyororo barushinze.

Young Junior kuva yashyira ku ruhande ibijyanye na muzika, ntabwo yakunze kugaragara mu itangazamakuru nubwo iyo muganiriye adatinya guhamya ko hari igihe abantu bazatungurwa no kongera kumubona abisubiyemo.

Uku kidakunda kugaragara mu itangazamakuru ni nako biri ku mugore we nawe udafite byinshi azwiho mu bijyanye n’imyidagaduro.

Young Junior azwi mu ndirimbo za mbere ya 2015 aho yagiye akora indirimbo zikamamara cyane bitewe n’ubuhanga yari afite mu kwandika. Abakurikira umuziki nyarwanda bibuka izirimo; Ishyamba si ryeru, Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe yakoranye na Diplomat n’izindi.

Young Junior n'umugore we bamaze umwaka urenga barushinze
Young Junior n'umugore we bibarutse umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages