Amakuru IGIHE yabonye ni uko Young Junior yibarutse imfura ye na Vanessa Munyororo bamaze umwaka urenga barushinze, bakaba babyaye umwana w’umuhungu.
Young Junior umaze igihe yarashyize ku ruhande ibikorwa by’umuziki, muri Kanama 2023 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwambika umukunzi we impeta, amusaba ko barushinga.
Nyuma y’umwaka amusabye ko babana akaramata, muri Werurwe 2024 ni bwo Young Junior na Vanessa Munyororo barushinze.
Young Junior kuva yashyira ku ruhande ibijyanye na muzika, ntabwo yakunze kugaragara mu itangazamakuru nubwo iyo muganiriye adatinya guhamya ko hari igihe abantu bazatungurwa no kongera kumubona abisubiyemo.
Uku kidakunda kugaragara mu itangazamakuru ni nako biri ku mugore we nawe udafite byinshi azwiho mu bijyanye n’imyidagaduro.
Young Junior azwi mu ndirimbo za mbere ya 2015 aho yagiye akora indirimbo zikamamara cyane bitewe n’ubuhanga yari afite mu kwandika. Abakurikira umuziki nyarwanda bibuka izirimo; Ishyamba si ryeru, Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe yakoranye na Diplomat n’izindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!