Karasira Aimable benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Professor Nigga avuga ko ahangayikishijwe n’itsinda akeka ko riri inyuma y’ibikorwa bibi yita ibimusebya byamubayeho muri iki cyumweru harimo abavuze ko akundana na Young Grace n’umuturanyi we wamwubikiye akamukubita ingumi 10.
Mu kiganiro Prof Nigga yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko mu ntangiriro z’iki cyumweru yahuye n’umwe mu baturanyi be mu mujyi wa Huye aramwubikira amukubita ingumi zigera ku 10 ngo amuziza ko ari umuhakanyi. Nyuma yo gukubitwa, ngo yahise ahura n’ikindi gikorwa we yita ikigeragezo cy’abantu bamuvuze mu rukundo na Young Grace.
Professor Nigga uzwi mu ndirimbo Shikarete yagize ati, “Kuwa Mbere navuga ko ari bwo byatangiye. Nahuye n’umuturanyi wanjye arankubita anziza ubusa ngo ndi umuhanyi. Yankubise ingumi zigera ku 10 ntamusubiza arangije aragenda. Ibyo birangiye numvise bamwe mu banyamakuru bavuga ko nkundana na Young Grace. Ibi bikorwa byombi njye mbona bigamije kunsebya kandi bifite itsinda ribiri inyuma”
Ku by’urukundo rwe na Young Grace, Prof Nigga ahamya ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse ngo ntazi uyu mukobwa kuburyo banahuye atamumenya.
Ati, “Njyewe sindanamukora mu ntoki, simuzi. Nkubwije ukuri tunahuye sinamumenya. Uretse kuba mubona nabwo kuri televiziyo, nkaba nzi ko ari umukobwa ujya kunanuka ujya kumera nk’abahungu.”
Akomeza agira ati, “ Erega na Knowless duhuye sinamumenya icyo nzi ni icupa rya Knowless naho we nzi ko ari umukobwa mwiza gusa, n’undi wese twahura bakambeshya ko ari Knowless nabyemera. Mu bahanzi b’abakobwa nzi Miss Jojo kuko we yize i Butare tunakinana karate, abandi simbazi”
Nubwo atazi Young Grace amaso ku maso ngo biramutse bibaye ngombwa imitima yabo igahuza ngo bafatanya urugendo rw’urukundo.
Ati, “Young Grace simuzi ariko simubi, yemeye twakundana. Gukundana erega ni ibintu byizana ariko si mubi da. Ntabwo bikojeje isoni gukundana na we usibye ko ashobora kuba ari umu mineur(ataruzuza imyaka y’ubukure) naho ubundi nta ribi rye”



















TANGA IGITEKEREZO