00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peter wo muri P Square yitandukanyije n’impanga ye, ahindura itariki y’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 April 2026 saa 10:08
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwitandukanya n’impanga ye baririmbanaga, Peter Obumneme Okoye wamamaye nka Mr P mu itsinda rya P Square yafashe icyemezo cyo guhindura itariki yizihirizaho umunsi we w’amavuko.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Mbitangaje ku mugaragaro, ku wa 18 Ugushyingo ntabwo ikiri itariki nizihirizaho umunsi wanjye w’amavuko, mubimenye ko nta butumwa cyangwa impano nzakira uwo munsi.”

Mr P. yavuze ko azajya yizihiza isabukuru ye y’amavuko ku wa 30 Ugushyingo, kandi ko ari icyemezo cye bwite.

Nubwo ariko yatangaje ko ari icyemezo cye, amakuru ahari ahamya ko yagifashe kugira ngo yitandukanye n’impanga ye Rudeboy bari basanzwe bizihiriza isabukuru y’amavuko umunsi umwe.

Mr P. w’imyaka 44 y’amavuko, ni umuhanzi ubimazemo igihe cyane ko yatangiye umuziki mu 2003 ubwo batangizaga itsinda P Square ryamamaye cyane muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Mu 2017 nibwo iri tsinda ryaje kugirana ibibazo ahitamo gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye ndetse ahita asohora indirimbo nka "For My Head", "Cool It Down" n’izindi nyinshi zatumye yamamara nka Mr P aho kuba umwe mu bagize P Square.

Uyu mugabo wamamaye mu muziki kugeza ubu afite umugore bamaranye imyaka 13 ndetse n’abana babiri, uretse umuziki yanize ibijyanye na ‘Business’ muri Abuja University.

Mr P ‘P Square’ yahinduye itariki yizihirizaho umunsi w’amavuko ngo yitandukanye n'impanga ye
Kuva mu 2017 ubwo P Square yazagamo umwuka mubi, Mr P yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages