Kuri uyu wa 16 Mata 2026 ni bwo iyi sosiyete yitwa Siinko yatangaje ko ikibazo cyayo na RunUp cyakemutse ku buryo uyu muhanzi yatangira gusohora indirimbo nshya nta kibazo.
Nubwo bemeje ko ibibazo byabo byakemutse, IGIHE yabonye amakuru ko RunUp hari ibyo yishyuye abo bakoranaga, gusa banga kumuha shene ya YouTube yanyuzagaho ibihangano.
Ibi bisobanuye ko ibihangano bishya RunUp agiye gusohora bizajya bica kuri shene nshya yitegura gufungura mu minsi iri imbere.
Ibi bijyanye n’uko uyu muhanzi yari aherutse kubwira IGIHE ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi.
Kimwe mu byo RunUp yishimira ni uko babashije kumvikana kurangiza amasezerano mu mahoro byanatumye n’izina rye arigumana.
Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, RunUp yari yavuze ko afitanye ikibazo n’Umunya-Nigeria bakoranaga nyuma bakaza kugirana ibibazo byatumye bashaka gutandukana.
Ati “Havutse ibibazo biba ngombwa ko twatandukana ariko ansaba ko kugira ngo bikunde ngomba kumwishyura ibihumbi 17$ (arenga miliyoni 24Frw). Nyuma yo kuganira twemeranyije kwishyura ibihumbi 12$ (arenga miliyoni 17Frw) na yo nkayamuha mu byiciro.”
Icyakora RunUp avuga ko bananiwe kumvikana ku buryo bwo kwishyura, birangira bemeranyije ko bategereza amasezerano akazarangira.
Ati “Amasezerano yari asigaje imyaka itatu, urumva ko ntayimara ntakora umuziki. Ubwo rero ngiye gushaka uko nahindura amazina mere nk’utangiye umuziki bundi bushya.”
Ibibazo bikomeje gukomera, hari bamwe mu nshuti zabo zibigiyemo, RunUp yemeye kwishyura make kuri ayo mafaranga, ataramenyewe ingano, anihanganira kureka shene ye ya YouTube bityo bemeranya gukemura ikibazo cyabo mu mahoro.
RunUp ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito mu muziki ariko uri mu bagezweho by’umwihariko mu ndirimbo ‘On God’ yakoranye na Pallaso, ‘See’ na ‘Tsunami’ yaherukaga gukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!