Ibi YewëeH yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026.
Yavuze ko yageze kuri iyi ntambwe abifashijwemo na sosiyete KAURIS MUSIC ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ni sosiyete dukorana mu buryo bumfasha gusakaza ibihangano byanjye. Batanze ibihangano byanjye, ni ko guhita bishyirwa mu byiciro bibiri, mu cyiciro cy’amajonjora avamo ababa bazahatana”.
YewëeH ari mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’, abikesha indirimbo ye yise ‘Dizaya’, n’icya ‘Best Global Music Album’ abikesha album ye yise ‘SUGARBOi’.
Uyu muhanzi yihaye umuhigo wo gukora cyane bityo akazagera ku ntsinzi yo gutahana Grammy Award mu Rwanda, dore ko nta Munyarwanda uragera kuri izi nzozi.
Ati “Nk’umunyamuziki w’Umunyarwanda, intego yanjye ni uko n’igihe kizagera umwe mu Banyarwanda akayitwara, yaba njyewe cyangwa bagenzi banjye. Ni ugufata umuziki Nyarwanda nkawugeza ku ruhando mpuzamahanga”.
Ariel Wayz na Nel Ngabo na bo bari mu bishimiye kuba baratangiye iyi nzira y’ibanze yahereweho mu bihembo bya Grammy Awards bizatangwa mu 2027, aho hasuzumwa ibihangano byiza bizemererwa guhatana nyirizina.
Mu majonjora ya 2024 y’ibyatanzwe mu 2025, Element Eleéeh na we yari yageze muri iki cyiciro, ariko ntiyakomeza.
YewëeH yakomeje avuga ko bishoboka cyane ko ahamya ko asanzwe ajya mu bindi bihugu agasanga umuziki Nyarwanda ukundwayo cyane.
YewëeH na KAURIS MUSIC batangiye gukorana mu 2023 ubwo uyu muhanzi yinjiraga mu muziki nk’umuririmbyi. Basinye amasezerano y’igihe kirekire mu bijyanye no gucuruza umuziki, ariko yirinda gutangaza igihe azamara.
Usibye KAURIS MUSIC, mu Rwanda YewëeH ahafite indi kipe imuba hafi ikamufasha mu bikorwa bitandukanye bya muzika.
Reba indirimbo ye yitwa Dizaya ya iri mu majonjora



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!