00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yemi Alade yongewe mu bazita amazina abana b’ingagi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 September 2025 saa 11:19
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade ni umwe mu bantu batandukanye bazita amazina abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina utegerejwe ku wa 5 Nzeri 2025 mu Kinigi.

Yemi Alade yatangajwe mu rutonde ruto rw’abandi batandukanye bazitabira uyu muhango.

Mu bandi batangajwe ku rutonde rumwe n’uyu muhanzi harimo Athanasie Mukabizimungu watangije Koperative Imbereheza, Reed Oppenheimer usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije, Sang-Hyup Kim n’Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi muri Dian Fossey Gorilla Fund, Alliance Umwizerwa.

Yemi Alade yatumiwe mu muhango wo Kwita Izina, mu gihe yaherukaga mu Rwanda mu 2023. Icyo gihe ni umwe mu bari bahataniye ibihembo bya Trace Awards yanahawemo igihembo.

Umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025.

Kuri iyi nshuro hazitwa abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024. Ni ku nshuro ya 20 mu Rwanda hazaba habaye umuhango nk’uyu, kuko iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya Marburg.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Umubare w’ingagi mu gace ka Virunga kandi wariyongereye uva kuri 880 mu 2012, urenga 1063 uyu munsi. Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bushingiye ku baturage.

Yemi Alade yaherukaga i Kigali mu birori bya Trace Awards byabaye mu 2023
Uyu mukobwa w'imyaka 36 ni umwe mu bategerejwe mu muhango wo Kwita Izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages