Mazimpaka Rafiki ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko kubera injyana ya Coga Style.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Rafiki yagarutse ku bihe byihariye yanyuzemo mu muziki birimo ibitarigeze bimenyekana mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Yahishuye uko Cassanova ariwe wise injyana ye Coga Style, uko Jay P yamuriye ibihumbi 300 y’amafaranga y’u Rwanda nuko yahinduye injyana akareka Hip hop yari yarihebeye.
Yagize ati "Buriya Jay P twagiye tumushimira tukirengagiza ibibi yagiye adukorera. Agomba kujya yibuka indirimbo twagiye twishyura ntizikorwe. Ubundi njye nari umuraperi twishyura album ibihumbi 300 n’itsinda rya Hotside. Icyo gihe twamaze umwaka wose, twirirwa kuri studio tukaharara, arinda ava kuri studio yakoreragamo nta ndirimbo n’imwe adukoreye.”
Jay P waje kwimukira kuri Contact Fm yongeye guhura na Rafiki ibyo kurapa byaramuvuyemo, amwumvisha umuziki mushya atekereza gukora, bahita biyemeza gukorana bushya.
Ati "Twaje guhura mwumvisha Igipende, ahita ambwira ati tujye muri studio nyigukorere, nguko uko yayinkoreye ku buntu. Abantu bamaze gukunda Igipende nahise nkora Igikosi, gusa yo naramwishyuye.”
Nyuma yo gukundwa kw’izi ndirimbo, Rafiki wari umaze kuba icyamamare yakoze indirimbo yitwa ’Igitwenge’ irakundwa cyane.
Nyuma y’iyi ndirimbo, Cassanova wakoraga kuri Contact Fm yahise abwira Rafiki ko akwiye guha izina injyana ye.
Yakomeje ati "Yajyaga gucuranga indirimbo zanjye akabwira abantu ati ngiye kubakinira Coga mwa Style, nanjye nahise mbishima ariko dukuramo mwa, injyana yitwa ‘Coga Style.”
Uyu muhanzi wabaye icyamamare mu muziki Nyarwanda avuga ko abahanzi ubu bari kurwana no gushaka uko umuziki wabo warenga imipaka ukamenyekana mu ruhando mpuzamahanga gusa biracyabagoye kuko ubushobozi ari ingume.
Yasabye abashoramari kwinjira mu isoko ry’umuziki kuko rishobora kubinjiriza atari make.
Rafiki yagize ati ”Iyo umaze kuba icyamamare hari ibyo abakunzi b’umuziki baba bakwifuzaho, ariko iyo wishatsemo ubushobozi bwo gukora ibihangano byahangana mu ruhando mpuzamahanga burabura.”
”Ugiye kureba ibitaramo bibera mu Rwanda, ukareba uburyo abafana bakunze abahanzi babo, bikwereka ko umuziki ari imari ishyushye. Niba Abanyarwanda bakunda ibintu ni ikikwereka ko n’ahandi babikunda. Ikibura ni uko haboneka ubushobozi bwo kubigezayo.”
Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki, avuga ko uri ku gasongero ka muzika Nyarwanda aba yifuza kurenga urwego rw’igihugu, ariko akazitirwa n’ubushobozi.
Yitanzeho urugero, Rafiki yavuze ko hari igihe cyageze akaba atakirebera umuziki we ku isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo kenshi yabaga ahanze amaso n’iryo mu mahanga. Aho yabaga ahanganye no gukora ibihangano byiza bishobora gukurura n’abo hanze bityo akamamarayo.
Inyota yo kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, ituma umuhanzi w’Umunyarwanda ashora amafaranga menshi mu muziki kuko aba yifuza kugera kure, kenshi iri shoramari rimusiga ntacyo asigaranye kuri konti n’ibyo yifuzaga atabigezeho.
Ati "Rimwe na rimwe ntimukarenganye abahanzi ngo ntibakira, umuziki urahenda kandi bawushoramo amafaranga menshi adakunze kugaruka.”
Usibye abashoramari badakunze gushora ayabo mu muziki, Rafiki avuga ko na Leta yabatereranye kuko mu myaka bamaze bakora umuziki nta soko bigeze bashyirirwaho ngo babe babasha kugurishirizaho ibihangano byabo.
Usibye abahanzi bahombeye mu guhagarika ibitaramo byabo, Rafiki yatunze agatoki inzego za Leta zitashyizeho umurongo ngo ubafashe kubyaza umusaruro ibihangano byabo.
Uyu muhanzi muri iyi minsi asa nk’uwabyukije umutwe mu muziki, nyuma yo kubona inzu itunganya umuziki ikanafasha n’abahanzi ikorera ku Mugabane w’u Burayi yiyemeza kumutera ingabo mu bitugu.
Mu minsi ishize yasohoye indirimbo yitwa “Funga bouche” yakurikiraga ’Igikobwa’ yasubiyemo, ikaza gusibwa ku busabe bwa Producer Jay P wavugaga ko Rafiki adafite uburenganzira bwo kuyisubiramo.
Ikiganiro na Rafiki
Reba indirimbo nshya "Funga bouche" Rafiki aherutse gusohora



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!