00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamubonye mu kiganiro: Intangiriro y’urukundo rwa Richard na Nyambo yaterese imyaka itatu atamusubiza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 August 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Mu minsi ishize, abakurikiranira hafi imyidagaduro batunguwe no kumva inkuru y’uko Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umusore witwa Uwiragiye Richard, usanzwe atuye muri Australia.

Buri muntu agira uburyo bwihariye inkuru y’urukundo rwe itangira, ariko hari izisa n’inkuru zo muri filime z’urukundo zikunze gukundwa na benshi.

Mu kiganiro Nyambo na Richard baherutse kugirana na RUA Rwanda, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Richard yavuze ko yakunze Nyambo amubonye mu kiganiro cyo kuri YouTube.

Ati "Ubwa mbere namubonye mu kiganiro kuri YouTube. Numvise ijwi rimbwiye riti uyu azaba umugore wawe. Ako kanya nahise mpagarika ibyo narebaga ntangira kwitegereza neza ifoto ye."

Richard yavuze ko kuva icyo gihe, mu 2022 yatangiye kwandikira Nyambo, ariko ntamusubize, bituma ategereza hafi imyaka itatu atarabona ubutumwa buva kuri uyu mukobwa bumusubiza.

Yavuze ko nubwo byari bimeze bityo, yakomeje kwizera ko Nyambo ari we mugore Imana yamugeneye, ndetse atangira kubisengera.

Richard yakomeje avuga ko mu 2023 yongeye kubona ikimenyetso cyamwongereye icyizere, ubwo yari mu Rwanda agahura na nyirasenge, na we akamubwira ko nyuma yo kumusengera, basanze Nyambo ari we mukobwa ukwiriye kuzamubera umugore.

Uyu musore yavuze ko uwo nyirasenge yahise amuha nimero ya Nyambo, ibintu yabonye nk’ikimenyetso kindi, kuko yari amaze igihe amwandikira ku mbuga nkoranyambaga ataramusubiza.

Nubwo batangiye kuvugana, Richard yavuze ko bitahise byoroha kuko hari igihe Nyambo yari afite undi musore bakundanaga, ku buryo hari n’ubwo uwo musore ari we wasubizaga ubutumwa yamwandikiraga.

Ati "Inshuro nyinshi naramwandikiraga nkamubwira nti erega ibyo wigira byose ni wowe uzaba umugore wanjye, rimwe na rimwe bikamurakaza."

Mu 2025, ubwo Richard yari mu biruhuko mu Rwanda, ni bwo yongeye guhura na Nyambo imbonankubone. Bagira umwanya wo kuganira birambuye, ari na bwo urugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye.

Urukundo rwa Nyambo Jesca, wamamaye muri sinema nyarwanda na Uwiragiye Richard rwamenyekanye mu minsi ishize ubwo uyu musore yamwambikaga impeta, bemeranya gutegura ubukwe.

Nyuma y’aho, abantu bongeye gutungurwa no kubona ko hashize iminsi mike gusa, ku wa 30 Nyakanga 2026, Nyambo na Richard basezeranye imbere y’amategeko, batangira urugendo rushya rwo kubaka urugo.

Richard yahishuye ko yabonye bwa mbere Nyambo mu kiganiro
Nyambo na Richard baherutse kwiyemeza kurushinga ndetse banasezerana imbere y'amategeko
Byasabye Richard kwihanganira kumara imyaka itatu yandikira Nyambo atamusubiza, birangira yegukanye uyu mukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages