00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yampano yahishuye ko yigeze kubenguka Uwicyeza Pamella

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 May 2025 saa 03:48
Yasuwe :

Umuhanzi Yampano uri mu bahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda, yahishuye ko yigeze gukunda Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019, ndetse akaba ari n’umugore w’umuhanzi The Ben.

Ibi Yampano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yabajijwe niba yarigeze akunda umwe bakobwa bazwi mu Rwanda.

Uyu muhanzi yabanje gusa n’aho adashaka kubivugaho, agira ati “Nari ngiye kumuvuga ariko naba niteranyije”.

Byarangiye avuye ku izima, maze ahishura ko yakunze Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben.

Yagize ati “Nigeze gukunda umugore wa The Ben cyane kugera aho mu-block. Sinzi niba uri kumva icyo kintu. Kugera aho mu-block nkavunga nti uyu muntu sinshaka kuzongera kumureba”.

Yampano yakomeje avuga ko ibi yabikoze ku rubuga rwa Instagram kugira ngo atazajya akomeza kubona amafoto ya Pamella.

Icyakoze uru rukundo Yampano afitiye Pamella ntabwo ari urwa vuba aha kuko yasobanuye ko hashize igihe.

Ati “Nko mu myaka ibiri ishize nigeze kumukunda, nkajya mvuga nti ariko uyu muntu aho bigeze reka njyewe mu-block”.

Yampano yashimangiye ko nubwo atagize amahirwe yo gukundana nawe, yishimira ko yakundanye na The Ben ndetse bakanabana.

Yagize ati “Byaranshimishije buriya, nibazaga umuntu uzamurongora, nkibaza ngo umuntu uzagira umugore Pamella ni nde? Noneho ngiye kubona mbona ni Ben, ndavuga nti aha ni sawa birahura.”

Yampano yahishuye ko yigeze kubenguka Uwicyeza Pamella
Uwicyeza Pamella ni umugore wa The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .