Ibi Yampano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yabajijwe niba yarigeze akunda umwe bakobwa bazwi mu Rwanda.
Uyu muhanzi yabanje gusa n’aho adashaka kubivugaho, agira ati “Nari ngiye kumuvuga ariko naba niteranyije”.
Byarangiye avuye ku izima, maze ahishura ko yakunze Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben.
Yagize ati “Nigeze gukunda umugore wa The Ben cyane kugera aho mu-block. Sinzi niba uri kumva icyo kintu. Kugera aho mu-block nkavunga nti uyu muntu sinshaka kuzongera kumureba”.
Yampano yakomeje avuga ko ibi yabikoze ku rubuga rwa Instagram kugira ngo atazajya akomeza kubona amafoto ya Pamella.
Icyakoze uru rukundo Yampano afitiye Pamella ntabwo ari urwa vuba aha kuko yasobanuye ko hashize igihe.
Ati “Nko mu myaka ibiri ishize nigeze kumukunda, nkajya mvuga nti ariko uyu muntu aho bigeze reka njyewe mu-block”.
Yampano yashimangiye ko nubwo atagize amahirwe yo gukundana nawe, yishimira ko yakundanye na The Ben ndetse bakanabana.
Yagize ati “Byaranshimishije buriya, nibazaga umuntu uzamurongora, nkibaza ngo umuntu uzagira umugore Pamella ni nde? Noneho ngiye kubona mbona ni Ben, ndavuga nti aha ni sawa birahura.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!