Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yagaragaje ko yitegura gukora urugendo rw’amaguru ruzenguruka u Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Yampano yagize ati “Urugendo rw’amaguru ruzenguruka u Rwanda. Urugendo si intera, ni ibiganiro tugirana mu nzira. Aho tuzanyura hose, tuzicara tuvugane, twumvane, twubakane.”
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Yampano yavuze ko nubwo atarashyira amatariki azatangiriraho izi ngendo, azahera ku ruva i Kigali rwerekeza i Rusizi.
Uru rugendo ni kimwe mu bikorwa binini Yampano atangaje ko agiye gukora mu 2026, umwaka ukurikira uwo yagiriyemo ibihe bigoye cyane ko umwaka ushize yagarutsweho cyane mu nkuru zinyuranye ziganjemo iz’amashusho ye ari gutera akabariro yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ni inkuru z’ibihe uyu muhanzi yageze n’aho agaragaza ko byamugizeho ingaruka kuko hari ubwo yanyuzagamo akagaragaza ko abayasakaje ari abashaka kumusenya ariko akongeraho ko icyo asabwa ari ugukomera.
Ati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!