Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, cyari cyateguwe ku rwego rwo hejuru, The Ben yaserutse mu myambaro yakorewe mu Rwanda.
Iyi myambaro yakozwe n’inzu y’imideli Nyarwanda Matheo Studio, imaze kwamamara mu gukora imyambaro yo ku rwego rwo hejuru no kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.
The Ben yakoze igitaramo cye mu bice bibiri ndetse mu buri gice yahinduye imyambaro. Ubwo yinjiraga ku rubyiniro yari yambaye imyambaro y’umweru; ikote n’ipantalo yarengejeho igishura cyera. Mu gice cya kabiri na bwo yari yambaye ikote rirerire ry’icyatsi.
Iyi ni myambaro yakozwe mu gihe cy’ukwezi n’igice ikorwaho n’abagasa icumi, umwambaro wa mbere watwaye asaga miliyoni 1.7Frw naho uwa kabiri ukaba waratwaye asaga ibihumbi 500 Frw.
Niyigena Maurice washinze Matheo Studio, yavuze ko yahuye na The Ben bwa mbere agiye kumwambika we na Bwiza ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo yabo ‘Bestfriend’.
Kuva icyo gihe akunda ibyo akora ndetse aza kumusaba kumukorere imyambaro yambaye mu ndirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘True Love’.
Nyuma yo gukorana muri izo ndirimbo ni bwo yamusabye ko yazamukorera imyambaro azaserukana mu gitaramo cye.
Niyigena yavuze ko yakoze imyambaro yombi ya The Ben ashaka kwerekana ubuhangange bw’uyu muhanzi.
Ati “Umwambaro wa mbere nashakaga kumugaragaraza nk’umuhanzi wubashywe mukuru ku buryo nagera ku rubyinirio buri muntu araba amubona, ni bwo twakoze ikintu kinini kandi nahisemo ibara ry’umweru kugira ngo buri wese amubone nk’umwami w’umuziki nk’uko bisanzwe.”
Yakomeje ati “Umwambaro wa kabiri nashakaga gukora umwenda uri bumugaragaze uko ari n’imiterere ye kandi akaguma yiyubashye nk’uko bisanzwe. Ni ikote ariko ryo ku rubyiniro.”
Matheo Studio kandi ni yo yambitse Tom Close wafatanyije na The Ben ku rubyiniro baririmba zimwe mu ndirimbo bakoranye. Imyambaro yaserukanye ni ikote rirerire risanzwe rigura amadolari 800, yari yambaye n’ikoti rito rigura $250 n’ipantalo y’amadorali $70.
Niyigena Maurice umaze kwamamara mu kwambika ibyamamare, avuga ko atangira guhanga imideli, yashakaga gutanga umusanzu mu myambarire mu muziki no muri sinema, ndetse anezezwa no kuba hari icyo ari gukora.
Ati “Kuri njye nk’umuhanzi ni amahirwe kuba ibyo nkora bigaragara kuko ntangira gukora imideli nashakaga gutanga umusanzu mu muziki na sinema, iyo bari kungana rero mbona ko wa musanzu nashakaga gutanga uri kugerwaho.”
Matheo Studio yatangiye mu 2021, itangijwe n’uyu musore ukomoka i Musanze ufite umwihariko wo gukora imyenda yo ku rwego rwo hejuru ‘Haute Couture’, yagiye agaragariza mu birori bitandukanye by’imideli nka Mercdes benz fashion week, Next top model 2022, The Stage n’ibindi.
Yambitse ibyamamare bitandukanye nka Franco Kabano, Sanduina, Giani wo muri Ghana, umuhanzikazi Bwiza n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!