Nubwo Element EleéeH yahahuriye n’abahanzi batandukanye, Yung Bleu ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Amerika, by’umwihariko nyuma yo gukorana na Drake mu ndirimbo “You’re Mines Still”, yamufashije kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yung Bleu, amazina ye nyakuri akaba ari Dejaun Dailey, yavukiye i Mobile, muri Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Yung Bleu yagiye agaragaza ubuhanga mu kuvanga injyana za R&B na Hip Hop, ibintu byamufashije kugira umwihariko no kwigarurira abafana benshi.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Miss It”, “Ice On My Baby” na “You’re Mines Still”, ndetse n’izindi zakoze ku mitima y’abakunzi b’umuziki.
Uretse Drake wamufashije kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, Yung Bleu yanakoranye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Chris Brown na 2 Chainz, bahurira mu ndirimbo “Baddest”. Yanakoranye na Kehlani mu ndirimbo “Beautiful Lies”.
Uyu muhanzi yari umwe mu batumiwe muri World Village Festival 2026, aho yahuriye na Element EleéeH, umuhanzi Nyarwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Element EleéeH na we yishimiwe cyane n’abitabiriye iri serukiramuco, aho yongeye kwerekana ubushobozi bw’abahanzi Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
World Village Festival 2026 yabereye i Boise muri Leta ya Idaho, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri serukiramuco rizwiho guhuriza hamwe abantu baturuka mu bihugu n’imico itandukanye, bagasangiza abandi umuco w’ibihugu byabo binyuze mu muziki, ibirori n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!