00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahurijweho Bushali, ZeoTrap, B Threy: Ibyihariye kuri album ‘Kinyarwanda’ ya Dr Nganji

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 May 2024 saa 07:52
Yasuwe :

‘Kinyarwanda’ ni album nshya ya Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr. Nganji muri muziki, ikaba iya kane asohoye nyuma y’izitwa Doze yasohoye mu 2018, After Doze yasohoye mu 2019 na Over Doze yagiye hanze mu 2023.

Iyi album nshya ya Dr Nganji ifite umwihariko w’uko ikoze mu mudiho wa Kinyarwanda, ibyo benshi bakunze kwita gakondo ivanzemo ibicurangisho bya kizungu.

Ni album igizwe n’indirimbo 14 uyu mu Producer yakoranye n’abahanzi batandukanye biganjemo n’abafite impano ariko bataraba ibimenyabose mu muziki w’u Rwanda.

Uretse Dr Nganji, iyi album igaragaraho abandi bahanzi 13 barimo Ngaara, Karambizi, Redink, Icenova, Dr Dace Murundi, Kaya Byinshii, Romeo Rapstar, Neriwest, Racine, Kanyarwanda, Bushali, ZeoTrap na BThrey.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Nganji yavuze ko iyi album yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’umuziki gakondo w’u Rwanda uramutse ukozwe neza waryohera benshi.

Iyi album Dr Nganji yakoze mu mezi 14 yari ashize nyuma yo gushyira hanze iya gatatu yaherukaga gusohora muri Gashyantare 2023, yose ifite umwihariko w’uko yumvikanamo umudiho gakondo.

Dr Nganji watangiye umuziki mu 2017, ni umu-producer umaze gukora album enye na EP enye zirimo Ihaho yakoranye na Romeo Rapstar mu 2022, T.I.L yakoranye na Angello Jawanza mu 2023.

Hari kandi For now yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Umukoro yakoranye na Icenova mu 2023.

Dr Nganji asanzwe ari umuyobozi wa Green Ferry Music imaze kubaka izina mu gufasha abahanzi batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .