Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, aho yatangaje ko tariki 5 Gicurasi 2025, ari bwo umukunzi we yibarutse umwana w’umuhungu.
Mu butumwa yanditse yagize ati “Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”
Muri Werurwe 2025 ni bwo Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iby’urukundo rwabo byatangiye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.
Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”
Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.
Aba bombi babana muri Uganda, nyuma y’uko Yago avuye mu Rwanda agatangaza ko ahunze agatsiko k’abantu bashatse kumugirira nabi. Mu mwaka ushize yavuze ko yaretse intambara z’amagambo zamugonganishaga na bagenzi be babanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Nubwo kwimukira muri Uganda ahamya ko cyari icyemezo gikomeye, Yago ahamya ko kugeza uyu munsi ameze neza nta kibazo na kimwe afite.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!