00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yago Pon Dat yahishuye ko we n’umukunzi we bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2025 saa 10:09
Yasuwe :

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’umukunzi we Teta Christa, baherutse kwibaruka umwana w’umuhungu.

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, aho yatangaje ko tariki 5 Gicurasi 2025, ari bwo umukunzi we yibarutse umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

Muri Werurwe 2025 ni bwo Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iby’urukundo rwabo byatangiye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.

Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”

Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.

Aba bombi babana muri Uganda, nyuma y’uko Yago avuye mu Rwanda agatangaza ko ahunze agatsiko k’abantu bashatse kumugirira nabi. Mu mwaka ushize yavuze ko yaretse intambara z’amagambo zamugonganishaga na bagenzi be babanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Nubwo kwimukira muri Uganda ahamya ko cyari icyemezo gikomeye, Yago ahamya ko kugeza uyu munsi ameze neza nta kibazo na kimwe afite.

Yago Pon Dat yahishuye ko n’umukunzi we bibarutse
Yago n'umukunzi we bari mu byishimo nyuma yo kubyarana umwana w'umuhungu
Teta yahuye na Yago ari umufana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .