00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kate Bashabe yaba yivumbuye muri Gen-Z Comedy?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 August 2026 saa 08:38
Yasuwe :

Nyuma y’uko Kate Bashabe yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2026, ariko ntabashe kukirangiza, Fally Merci yavuze ko byatewe n’uko yari afite izindi gahunda, aho kuba yarakajwe n’urwenya abanyarwenya bamuteragaho.

Ibi Fally Merci yabibwiye IGIHE nyuma y’iki gitaramo, aho Kate Bashabe yitabiriye ariko ntatinde, kuko nyuma y’uko abanyarwenya babiri gusa bamaze gutaramira abitabiriye, yahise asohoka aritahira.

Nyuma yo gusohoka kandi ari bwo yari akihagera, bamwe batekereje ko yaba yarakajwe n’uko abanyarwenya bari kumuteraho urwenya, agahitamo guhita yitahira. Icyakora, Fally Merci usanzwe utegura ibi bitaramo, ahamya ko atari uko byagenze.

Ati “Ubundi Kate Bashabe yari umushyitsi w’imena mu gitaramo kuko yari yatwemereye kutuzanira ibikoresho by’ishuri bya Rahura. Abantu benshi bibeshye ko yari butuganirize, ariko si byo. Yahageze azanye ibikoresho by’ishuri yifuzaga gufashisha abakunzi ba Gen-Z Comedy, hanyuma agira izindi gahunda ahita agenda.”

Fally Merci yavuze ko uko byari biteganyijwe, Kate Bashabe ari we wari gutanga ibikoresho by’ishuri yari yazanye, ariko ku munota wa nyuma agira izindi gahunda zatumye agenda atabitanze, gusa abategura igitaramo baza kubimutangira.

Ati “Kate Bashabe yaje azanye ibikoresho by’ishuri, nyuma y’akanya agira gahunda aragenda. Kuba yagiye igitaramo kitarangiye ni gahunda yagize, ariko niba mwari muhari, mwabonye ko ibyo yazanye twabitanze kandi ari na cyo cyari kigamijwe.”

Uretse Kate Bashabe wateje impaka muri iki gitaramo, cyanitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, waganirije abanyeshuri ndetse anabakangurira kwiga bashyizeho umwete.

Mu bandi bitabiriye iki gitaramo harimo abahanzi nka Zeo Trap na Diez Dola basusurukije abakunzi b’umuziki, ndetse n’abanyarwenya batandukanye batanze ibyishimo ku bakunzi b’urwenya.

Minisitiri Nsengimana Joseph yabanje kumva urwenya rw'abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy
Fally Merci yakiriye Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph
Minisitiri Nsengimana Joseph yakanguriye abanyeshuri kwita ku masomo cyane ko ari wo murage umwana w'uyu munsi ahabwa
Minisitiri Nsengimana Joseph yibukije abanyeshuri ko umwaka w'amashuri wa 2026-2027 ugiye gutangira, abifuriza kuzagira amasomo meza bakazatsinda
Fally Merci yakiriye Zeo Trap ku rubyiniro
Zeo Trap yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki we bari muri Gen-Z Comedy
Dudu ni umwe mu banyarwenya bo muri Gen-Z Comedy bateye urwenya kuri Kate Bashabe
Kate Bashabe yari yitabiriye iki gitaramo cya Gen-Z Comedy
Nyuma y'uko Kate Bashabe agiye, Fally Merci ni we watanze ibikoresho by'ishuri
Ibikoresho by'ishuri bya Rahura byashyikirijwe abarenga 100 muri Gen-Z Comedy
Diez Dola yataramiye abakunzi b'umuziki bari muri Gen-Z Comedy
Diez Dola umaze iminsi mu nkuru zimutandukanya n'abo bari basanzwe bakorana, yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages