‘Back Stage’ ni filime nshya iri mu zigezweho mu ruganda rwa sinema mu Rwanda. Kayonga Tessy ayikinamo nk’umukinnyi w’imena mu gihe mu bo bakinana harimo Shemaryimanzi Dwane.
Mu kiganiro na IGIHE, aba bakinnyi ba filime bavuze ko ‘Back Stage’ ifite umwihariko w’uko yabasubije mu bihe bya kera bakiri ku ishuri.
Tessy ati “Ni ubunararibonye bushya nagize, harimo umuziki harimo ubuzima bwo ku ishuri mbese ni filime insubiza mu buzima bwo ku ishuri, ntekereza ko abantu bazabikunda.”
Shemaryimanzi we avuga ko iyi filime yamubereye irindi shuri kuko yamusubije imyaka irenga icumi inyuma.
Ati “Ni ibintu byiza cyane, hariya baba badusubije inyuma hafi imyaka icumi, tukiri ku ishuri. Noneho kwisanga nkina ndi umuntu utunganya imiziki nta hantu na hamwe nigeze nkora umuziki, byari ubunararibonye bwiza kuri njye.”
‘Back Stage’ ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uba witwa Gina Rurangwa (Kayonga Tessy) akaba anakomoka mu muryango w’umuyobozi ukomeye John Rurangwa.
Muri iyi filime Rurangwa aba yarajyanye ku ishuri inzozi zo gukora umuziki akaba icyamamare ariko nanone akagorwa no kuba yaragenderaga ku mategeko n’amabwiriza y’umuryango we wamurereraga ku gitsure.
Akigera ku ishuri, Rurangwa ahahurira n’umusore w’imyaka 21 witwa Jeremy (ari we Shemaryimanzi Dwane) na we wari wajyanyeyo inzozi zo kuba utunganya umuziki ukomeye ariko akagongwa no kuba adafite ibikoresho byo gutunganya indirimbo.
Uyu musore n’uyu mukobwa bari bahuje inzozi mu muziki, bakunze kugendana ndetse birangira bakundanye.
Uretse iyi nkuru, iyi filime irimo n’izindi zirimo iy’undi musore ukina yitwa Jamal uba wigana na Rurangwa ariko we akaba icyamamare nk’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe mu kigo.
Ni umusore abakobwa bose baba bakunda, ariko ntakurure Rurangwa, icyakora umunsi umwe baje guhura baraganira birangira bubatse umubano wabo.
Uyu Jamal aba yarigeze kuryamana n’ukina yitwa Martina (Irakoze Eliane) akaba umwarimu muri kaminuza iba yigamo aba bana.
Ku rundi ruhande Martina aba yarahishe Jamal ko afite umusore wamwambitse impeta cyane ko yari yatangiye kumukunda, undi aza kubivumbura batangira kugirana ibibazo.
Hope ni irindi zina ry’umukinnyi muri iyi filime ryahawe Mutoni Saranda ukina abana na Rurangwa mu cyumba kimwe.
Rurangwa aba yarabanye na Hope azi ko ari mubyara we nyamara undi we yari azi ukuri ko ari umuvandimwe we bahuje se.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!