Uyu mugabo w’myaka 37 yavukiye muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Pretoria, akurira mu gace kitwa Soshanguve ariko akaba n’umuvandimwe wa Tshiamiso Sekowe na we umaze kuzamura izina rye mu kuvanga imiziki.
Si muto mu bijyanye no kuvanga imiziki, kwandika, kuririmba no gutunganya indirimbo kuko yabitangiye mu 2008 kugeza n’ubu akaba akiri umwe mu bahagaze bwuma.
Izina rye ryabaye ikimenyabose kubera indirimbo yagiye akorana n’abahanzi nka Wizkid, Drake, Runtown n’abandi benshi.
Iyo ukurikiranye amateka, bakubwira ku myaka 17 yahagaritse amasomo ye kugira ngo abashe kwinjira mu muziki cyane ko arizo zari inzozi ze.
Uyu mugabo usanganywe inzu ifasha abahanzi yise Blaqboys Records, akaba umwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha injyana y’ama-piano, ategerejwe i Kigali mu gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe.
Iki gitaramo cya DJ Maphorisa, giteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2025 akazafatanya n’abandi barimo DJ Inno na DJ RY mu gihe kizayoborwa n’abarimo Zuba Mutesi na MC Biggy.
Iki gitaramo bise ‘Road of Friends of Amstel’ kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50Frw muri VIP mu gihe abari kugura mbere aya matike bari kuyagura ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 35Frw naho ameza ameza y’abantu batandatu yo azaba agura ibihumbi 250Frw ku bazayagurira ku muryango mu gihe abari kugura mbere bayagura ibihumbi 200Frw.
Ku rundi ruhande, iki gitaramo kizaba ari nk’icyo kwiyunga n’abakunzi be kuko mu 2022 yari yatumiwe mu ‘Intore Sundays’ bikarangira atagaragaye ku munota wa nyuma.
Nyuma yo kubona ko batakibonye DJ Maphorisa, ubuyobozi bwa ‘Intore entertainment’ bari bateguye iki gitaramo cyabereye muri ‘Mundi Center’ mu Ugushyingo 2022 bahise biyambaza Soul Natives bari i Kigali baba aribo basusurutsa abakunzi b’umuziki bari bacyitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!