00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TontonChris yasubukuye umuziki, ahishura ko ari mubyara wa Meddy na Cassanova

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 March 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Umuririmbyi TontonChris ukorera umuziki we muri Canada, yatangaje ko yongeye kuwushyiramo imbaraga, asohorera rimwe indirimbo ebyiri, imwe yakorana na Ariel Wayz n’indi yakoranye na Amalon.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, TontonChris yanahishuye ko ari mubyara wa Meddy ndetse na Cassanova, na bo bamamaye mu muziki w’u Rwanda.

Asobanura uko ari ababyara, TontonChris yagize ati “Data avukana na mama wa Meddy bakanavukana na papa wa Cassanova. Si abo gusa kuko buriya na DJ June ni mubyara wacu.”

Uyu muhanzi usigaye atuye muri Canada kuva mu 2001, mu minsi ishize yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Kiberinka’ yakoranye na Amalon ndetse na ‘Look around Xoxo’ yakoranye na Ariel Wayz.

Nubwo benshi batari bamuzi, TontonChris ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko yawutangiye mu 1997.

Uretse kuririmba, TontonChris ni umwe mu bashinze itsinda ry’ababyinnyi rya ‘Cool Family’ ryakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.

Ni itsinda TontonChris yashinze afatanyije na Mushyoma Joseph benshi bamenye nka Bubu, bigaga ku kigo kimwe ‘APACOPE’, icyakora aba bombi baje kuva mu byo kubyina bajya kwiga hanze.

Nyuma yo kwerekeza muri Canada, TontonChris ntiyigeze ajya kure ubuhanzi kuko yananyuzagamo agakora umuziki nubwo ubu bwo yemeza ko yiyemeje kuwushikamamo.

Tonton Chris ni mubyara wa Meddy na Cassanova
Uyu muhanzi yashyiriye hanze rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyo yakoranye na Amalon n'indi yakoranye na Ariel Wayz
Tonton Chris ni umwe mu bashinze itsinda rya 'Cool Family'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages