Uyu mukobwa wari umaze iminsi yaratangije umuyoboro wa YouTube witwa ‘This&That’ ahuriyeho na mugenzi we Tessy, mu mezi ashize yashyize ku ruhande iby’itangazamakuru ajya kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki.
Ni amasomo yafatiye muri Kenya mu gihe cy’amezi atatu nyuma atangira kwimenyereza uyu mwuga muri Uganda, mu gihe kuri ubu yatangiye gukora ibyo kuvanga imiziki nk’uwabigize umwuga.
Mu kiganiro na IGIHE, Blandy Starr yavuze ko nubwo ibyo kuvanga imiziki zari inzozi ze, yahisemo kujya kubyiga no kubishyiramo imbaraga nyuma y’uko Shakib Cham amukanguriye gukurikira inzozi yakuranye aho guha umwanya munini abamuca intege.
Ati “Njye buriya nakuze niyumvamo impano yo kuvanga imiziki. Aho nize hose mu mashuri yisumbuye wasangaga ari njye ubishinzwe. Numvaga nzaba DJ, ariko nabiganirizaga abantu bakanca intege, bakambwira ko nta bakobwa babikora ndetse ko nta mafaranga abamo. Nyuma naje kubiganira na Shakib Cham, ambwira ko nakwirinda abaca intege ngakurikira inzozi zanjye. Kuva ubwo amfasha kwiga iby’ibanze, nyuma nkomeza kubyiga muri Kenya.”
Blandy Starr yavuze ko Shakib Cham (benshi nk’umugabo wa Zari), ari inshuti ye, bityo ko anamushimira ku nama yamugiriye no kumutera akanyabugabo katumye agera ku nzozi ze.
Ubushuti bwabo ntabwo bushingiye ku busa, kuko mu minsi ishize ubwo Zari yari yashwanye na Shakib, hahise hatangira gusohoka amakuru y’uko uyu musore yaba acuditse n’umuhanzi witwa Kin Bella, ukomoka mu Rwanda ariko utuye muri Uganda.
Kin Bella ubusanzwe ni umuvandimwe wa Blandy Starr, ari na ho umubano we na Shakib ukomoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!