Uyu muhanzi yanditse kuri Twitter nyuma y’ubutumwa bwa Muhammadu Buhari, bwagiraga buti “Ndifuriza Perezida wa Amerika Donald Trump n’umugore we Melania, gukira vuba COVID-19.”
Wizkid yahise yandika asubiza Perezida Buhari, ati “Ibya Donald Trump ntabwo bikureba! Muntu mukuru, Polisi na Sars ( Special Anti-Robbery Squad, isanzwe ari Ishami rya Polisi rigenza ibyaha) biri kwica urubyiruko rwa Nigeria buri munsi. Gira ikintu ukora. Nta kintu cya Amerika wakabaye witaho. Ita ku gihugu cyawe.”
Abanya-Nigeria benshi bashimye Wizkid ariko bamwe bamusaba ibyo avugira ku mbuga nkoranyambaga, yakabaye akora ubukangurambaga akegera abantu aho bari.
Uwitwa @bluegirlolu yanditse ati “Birangiye uri gukoresha ubushobozi bwo kuvuga rikijyana ufite mu gufasha urubyiruko. Turabakeneye cyane, mu kudufasha mudusanga aho turi bitari ibyo gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa. Gusa, wakoze nibura uri kubishyira hanze.”
Wizkid, ni umuhanzi w’umuherwe akaba n’ikirangirire mu bagezweho muri Afurika. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘One Dance’ yahuriyemo na Drake, ‘Ojuelegba’, ‘Final (Baba Nla)’, ‘Show You the Money’, ‘In My Bed’, Bad yakoranye na Tiwa Savage, ‘Mamacita’ yaririmbanye na Tinie Tempah, ‘Joro’, ‘Fever’ n’izindi nyinshi. Uyu musore afite imyaka 30.
Perezida Muhammadu Buhari uyu muhanzi yokeje igitutu, yavutse ku wa 17 Ukuboza 1942, mu bwoko bw’Abafulani bubarizwa mu Gace ka Daura ho muri Leta ya Katsina, yabaye Perezida nyuma yo kwiyamamariza uyu mwanya inshuro enye, aho eshatu muri zo yazitsinzwe (mu matora ya 2003, 2007, 2011).
Ku wa 31 Werurwe 2015 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Goodluck Jonathan wari usanzwe ari Perezida wa Nigeria atsinzwe amatora, bityo Gen. Muhammadu Buhari bari bahanganye akaba ari we wegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Donald trump is not your business!
Old man! Police/Sarz still killing
Nigerian youth on a daily! Do something!
Nothing concern u for America!
Face your country !! https://t.co/thxmoYb7VE— Wizkid (@wizkidayo) October 4, 2020
– Reba imwe mu ndirimbo za Wizkid



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!