Tariki ya 22 Werurwe 2022 ntabwo izibagirana mu mitwe ya benshi bakurikirana imyidagaduro. Ni bwo Will Smith yatunguranye ku rubyiniro agakubita urushyi umunyarwenya Chris Rock wari uri kuyobora itangwa ry’ibihembo bya ‘Oscars 2022’.
Icyo gihe Chris Rock yari ateye urwenya kuri Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith.
Uru rwenya rwari rushingiye ku kuba uyu mugore nta musatsi afite, nyamara umusatsi we warashizeho kubera uburwayi bwa ‘Alopecia’ bwari bumurembeje.
Will Smith utarabashije kwihanganira uru rwenya rwa Chris Rock yafashe nk’urwakinaga ku mubyimba umugore we, yahise amusanga ku rubyiniro amukubita urushyi amubwira ati “Kura izina ry’umugore wanjye mu kanwa kawe."
Iyi yabaye inshuro ya mbere mu mateka y’ibi bihembo habayeho ikintu nk’iki mu ruhame.
The Academy itegura ibi bihembo bifatwa nk’ibya mbere muri sinema, yahise isohora itangazo rivuga ko imyitwarire idahwitse yaranze Will Smith ko itakwihanganirwa ndetse ko yahanishijwe kumara imyaka 10 adahatana mu bihembo bya ‘Oscars’ aho atemerewe no gukandagiza ibirenge ahabereye ibi birori.
Mu kiganiro na The Associated Press, uyu mugabo yabajijwe icyo atekereza kuri iki gihano yafatiwe, gusa asubiza asa nk’uwihunza ikibazo agira ati “Ndashaka kuba umuntu mwiza, nshobora kandi nzakoresha icyo gihe cyose nahanwe mbikora”.
Will Smith wavuze ko ibyo yakoze byari impanuka, yahishuye ko isomo byamwigishije riri mu bikubiye kuri album yashyize hanze nyuma y’imyaka 20 yaravuye mu muziki.
Ni album yise ‘Based on True Story’ yasohoye kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ikubiyemo ubuzima yagiye anyuramo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!