Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 57 y’amavuko yafatiwe amashusho i Londres ku wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, aho bivugwa ko ari kuhakorera filime ye ya National Geographic yitwa “Pole to Pole With Will Smith”.
Mu mashusho yafashwe na Backgrid akanasakazwa na TMZ, Will Smith yumvikanye abazwa ku kirego aherutse kuregwa na Brian King Joseph.
Muri ayo mashusho, Smith yagaragaye aseka, ahita yinjira mu modoka yari imutegereje, mu gihe abashinzwe umutekano bahise bakumira abanyamakuru kumwegera.
Mu kirego cye, Brian King Joseph avuga ko yirukanywe mu bitaramo bya Will Smith byiswe “Based on a True Story Tour”, nyuma yo gutanga raporo ku byo avuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabereye i Las Vegas muri Ugushyingo 2024.
Nk’uko ikirego cyabonywe na Variety kibigaragaza, Brian King Joseph, wamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira irushanwa America’s Got Talent mu 2018, avuga ko Smith yamugize inshuti idasanzwe agamije kumwigarurira.
Arega kandi ibigo bifitanye aho bihuriye na Smith birimo Treyball Studios Management, Inc.
Joseph avuga ko nyuma yo gukorana bwa mbere na Will Smith mu gitaramo cyabaye mu Ukuboza 2024, uyu muhanzi yamuhaye akazi ko kwitabira ibindi bitaramo bya “Based on a True Story: 2025 Tour”, ndetse anamwemerera gucuranga ku ndirimbo zimwe ziri kuri iyi album nshya ya Smith yitiriye ibi bitaramo yakoraga na yo yitwa “Based on a True Story”.
Joseph avuga ko umubano wabo wakomeje gukomera, Smith akamubwira amagambo agaragaza ko amwiyumvamo byihariye, arimo ayo yagize ati “Njye nawe dufitanye isano idasanzwe ntagiranye n’abandi.”
Muri Werurwe 2025, Joseph yinjiye mu gice cya mbere cy’urugendo rw’ibitaramo rwabereye i Las Vegas, aho Smith n’itsinda rye bamufatiye icyumba muri hoteli. Avuga ko nta wundi muntu wari ufite uburyo bwo kwinjira muri icyo cyumba uretse abakozi b’iyo hoteli n’abo bakoranaga.
Joseph kandi avuga ko isakoshi ye yari irimo urufunguzo rw’icyumba cya hoteli yabuze amasaha menshi, nyuma iza kuboneka binyuze ku buyobozi bwa hoteli akayisubizwa.
Avuga ko nyuma yaje kumenya ko icyumba cye cyari cyinjiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’undi muntu.
Uyu mucuranzi avuga ko ibyo byose byatumye yemera ko “hari umuntu utazwi wari ugiye kugaruka mu cyumba cye agamije gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina” na we, bituma ahita abimenyesha ubuyobozi bwa hoteli, atabaza polisi kuri nimero zitihutirwa, ndetse amenyesha n’abahagarariye Will Smith.
Ikirego gikomeza kivuga ko nyuma y’iminsi mike, umwe mu bagize itsinda rishinzwe gutegura ibitaramo bya Will Smith yamubwiye ko ahagaritswe ku kazi.
Joseph avuga ko ibyabereye mu cyumba cya hoteli byamuteye ihungabana rikomeye, igihombo cy’amafaranga, kwangirika kw’izina rye n’izindi ngaruka zitandukanye.
Avuga kandi ko kwirukanwa kwe byamukururiye indwara yo guhungabana bikabije (Post-Traumatic Stress Disorder – PTSD) n’ibindi bihombo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na TMZ, umwunganizi wa Will Smith mu mategeko, Allen B. Grodsky, yavuze ko ibi birego ari “ibinyoma, bidafite ishingiro kandi bigamije kwangiza izina.”
Kugeza ubu, Will Smith ubwe nta jambo aratangaza ku mugaragaro ku birego bimushinja.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!