Christopher George Latore Wallace wari uzwi ku izina rya Notorious B.I.G. yishwe ku wa 09 Werurwe 1997. Yarasiwe mu modoka ubwo yari i Los Angeles muri Leta ya California. Yari avuye mu gitaramo.
Ni mu gihe Prince Rogers Nelson wamenyekanye nka Prince yapfuye mu 2016, aho byavuzwe ko yishwe no gukoresha imiti ya fentanyl irengeje urugero. Yaguye iwe i Chanhassen muri Minnesota.
Will Smith witegura gusohora ‘album’ nshya nyuma y’imyaka 20 yari ishize ahugiye mu gukina filime yarateye umugongo umuziki, akomeje kugenda ahishura byinshi ku buzima bwe birimo nko kuba akunze kugira ibyago byo kuvugisha ibyamamare bibura igihe gito ngo byitabe Imana.
Ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Broken Record, aho yavuze ko abifata nk’umwaku kuba ajya avugana n’abantu mbere y’uko bapfa.
Smith atanga urugero yavuze ko ibyamamare birimo umuraperi Notorious B.I.G (Biggie Smalls) n’umuhanzi Prince bose bapfuye bamaze kumuvugisha kuri telefoni.
Yagize ati “Ibi nta nubwo nshaka kubivuga kuko bimeze nk’umwaku. Nari ndikumwe na Biggie mbere y’amasaha ane ngo yicwe. Navuganye kandi Prince mu masaha umunani mbere y’uko na we apfa.
Will Smith yakomeje avuga ko Prince yamuhamagaye amubwira ku mushinga yari amaze kuganiraho na Jay Z wo kuba uko bari batatu bagombaga kwishyira hamwe maze bagatangiza umushinga w’inzu y’imyidagaduro.
Ati “Iryo joro twaravuganye mu gitondo yahise apfa. Ibyo bintu rwose sinzi icyo bivuze kuri njye kuko ni bibi. Hari igihe nageze nkajya mbwira ko batagomba kumpamagara”.
Uyu mugabo uri mu bakomeye i Hollywood, yakomeje avuga ko ayo makuru yari yaririnze kuyabwira abantu kuko yumva bimeze nk’umwaku afite. Yasoje avuga ko Biggie na Prince bamubabaje kuko bari inshuti ze z’akadasohoka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!