00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White House yahagaritse gukoresha indirimbo za Taylor Swift

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2026 saa 08:43
Yasuwe :

Indirimbo z’umuhanzi w’Umunyamerika Taylor Swift, zavanywe muri zimwe muri videos zari zarashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za White House n’iz’itsinda ryamamaza Perezida Donald Trump, rizwi nka Team Trump.

Mu cyumweru gishize, konti ya TikTok ya Team Trump yari yakoresheje indirimbo ebyiri za Swift. Kugeza ubu, nyinshi muri videos zari zirimo izi ndirimbo, zakuweho amajwi.

Imwe muri zo yashyizwe kuri TikTok ku wa 3 Kanama 2026, igaragaza Perezida Trump na Melania Trump bareba fireworks. Yari iherekejwe n’indirimbo August, Swift yasohoye mu 2020 kuri album ye Folklore.

Abari bayishyizeho bari bananditse ubutumwa bugaragaza ko biteze ko Swift yishimira kuba indirimbo ye yakoreshejwe. Nyuma ariko iyo ndirimbo yaje kuvanwa kuri video.

Indi video yashyizweho ku wa 6 Kanama 2026 na yo yakuweho amajwi. Yari yakozwe mu buryo bwigana igifuniko cya album Red ya Taylor Swift, igaragaza Trump yambaye ingofero itukura yanditseho MAGA. Abayikoze bari bagerageje guhuza izina ry’iyo album n’ibara riranga Ishyaka ry’Aba-Républicains.

Hari kandi video yo mu Ugushyingo yakoreshaga indirimbo Father Figure yo kuri album The Life of a Showgirl. Iyi video yari irimo amafoto atandukanye ya Trump. Na yo ubu ntikivuga.

Muri Kamena, itsinda ryamamaza Trump ryari ryashyize kuri TikTok indi video ikoresha indirimbo I Knew It, I Knew You. Yagaragazaga Trump asabana n’abana muri White House, abyina ubwo habaga umukino wa UFC ndetse anitabira igikorwa cyo kwiyamamaza.

Muri Mata, White House na yo yakoresheje indirimbo High Infidelity muri video yagaragazaga abari bagize itsinda rya Artemis II bahura na Trump. Indi video yari yaraherekejwe n’indirimbo The Fate of Ophelia, igaragaza ibendera rya Amerika, inzibutso n’amafoto atandukanye ya Trump.

White House n’abahagarariye Taylor Swift ntibahise bagira icyo batangaza ku ikurwaho ry’izo ndirimbo.

Swift amaze igihe atagira icyo avuga kuri Trump, ariko mu matora yo mu 2024 yari yashyigikiye Kamala Harris wari umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates. Trump na we yakunze kumunenga mu butumwa yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse Taylor Swift, abahanzi barimo Ariana Grande, Katy Perry, Kesha, Olivia Rodrigo, Noah Kahan na Sabrina Carpenter, bagiye bamagana ikoreshwa ry’indirimbo zabo muri video z’ubutegetsi bwa Trump. Gusa ntibiramenyekana niba uyu mwanzuro wafashwe biturutse kuri Taylor Swift.

Katy Perry, urugero, yanenze ikoreshwa ry’indirimbo ye Firework muri video yerekanaga ibikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, avuga ko atigeze abisabirwa uruhushya.

White House imaze igihe ikoresha indirimbo zakunzwe cyane mu mashusho yerekeye politiki yayo, arimo ajyanye n’abimukira, ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ifatwa ry’abanyapolitiki batandukanye.

White House yahagaritse gukoresha indirimbo za Taylor Swift

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages