00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White Horse igiye guteza imbere umuziki w’umwimerere mu Rwanda

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 16 October 2014 saa 10:09
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda hakivugwa ikibazo cy’ubuke bw’umuziki w’umwimerere, White Horse iherere imbere y’Ishuri ry’Ababiligi (Ecole Belge) mu mujyi wa Kigali, yatangije gahunda yo guteza imbere uyu muziki iha abahanzi urubuga rwo kuwukoreramo no guha rugari abakunzi bawo. Mu Kiganiro na Gaperi nyiri White Horse yavuze ko iyi gahunda iteguye ku buryo buri gihe mu mpera z’icyumweru bazajya bazana abahanzi b’intyoza n’abafite ubushake bwo gucuranga umuziki w’umwimerere, bagahabwa urubuga rwo (…)

Mu gihe mu Rwanda hakivugwa ikibazo cy’ubuke bw’umuziki w’umwimerere, White Horse iherere imbere y’Ishuri ry’Ababiligi (Ecole Belge) mu mujyi wa Kigali, yatangije gahunda yo guteza imbere uyu muziki iha abahanzi urubuga rwo kuwukoreramo no guha rugari abakunzi bawo.

Mu Kiganiro na Gaperi nyiri White Horse yavuze ko iyi gahunda iteguye ku buryo buri gihe mu mpera z’icyumweru bazajya bazana abahanzi b’intyoza n’abafite ubushake bwo gucuranga umuziki w’umwimerere, bagahabwa urubuga rwo gucurangira ku bikoresho bya muzika bigezweho.

Ibi ngo biri mu rwego rwo gutuma abahanzi bafite inyota yo gukora umuziki w’umwimerere (Live Music) babona aho bawukorera bityo babashe kuzamuka mu yindi ntera.

Gaperi yagize ati “Umuziki w’umwimerere niwo twifuza guteza imbere cyane, turashaka ko umuziki w’Abanyarwanda uzamuka ukamenyekana, urugero nk’i Kinshasa kugira ngo Abahanzi batere imbere bamenyekane bahera iwabo mu duce duto batuyemo, ugasanga abantu baracuranga bagahera aho bamenyekana, natwe turifuza ko umuhanzi w’Umunyarwanda azamuka neza kandi azi no gucuranga…Hari ubwo wenda tuzajya tunacishamo tukazana n’abakora Play Back ariko cyane cyane turashaka umuziki w’umwimerere”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko umuziki wo mu Rwanda ugenda uzamuka, igikenewe ahanini ari uguha urubuga abawukora ngo abawukurikirana babashe kubamenya.

Hejuru y’iyi ntego ariko, banafite gahunda yo guha Abanyakigali aho kwidagadurira hagenderewe guca ingendo zerekeza mu bihugu by’abaturanyi kuko ari ho haboneka ibirori.

Aha yagize ati “Birababaje kubona Abanyarwanda batega imodoka n’indege bakajya gushaka aho basohokera muri Uganda cyangwa mu Burundi, kandi inaha naho byakunda, ntabwo muri Kigali twabura uko dutegura gahunda zatuma abantu babona aho basohokera, niyo mpamvu twaguze ibikoresho bya muzika bigezweho, tukanatunganya neza ahazajya habera uyu muziki.”

Abajijwe niba batazahura n’ibibazo byo gufungirwa aho bakorera kubera urusaku ruri gufungisha ahabera ibitaramo n’insengero, Gaperi yavuze ko batunganyije aho bakorera ku buryo nta jwi risohoka ngo rijye hanze. Ati “Nta mpungenge zijyanye n’urusaku rw’amajwi kuko dufite ibyangombwa byose ndetse mu kubaka twari twabitekerejeho dushyiramo ibikumira urusaku…”

Buri wa Gatanu n’uwa Gatandatu by’icyumweru guhera saa tatu z’umugoroba, muri White Horse bazajya batumira abahanzi bakora umuziki w’umwimerere. Abifuza kwitabira ibi bitaramo bazajya binjira ku buntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages