Uyu mugabo yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane.
Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata icyemezo cyo kumurekura.
Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku kaguru, ibi bikaba byarabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye i Munyonyo.
Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri n’ubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato, kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.
Muri Mata 2023, Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE ko ateganya gusura umuryango w’umugore we.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!