00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Water’ yamamariye i Kigali, yatumye Tyla ajyanwa mu nkiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 July 2025 saa 12:49
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo Tyla Laura Seethal [Tyla] wamamaye binyuze mu ndirimbo “Water”, ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko abagabo babiri bari kuvuga ko bafatanyije gukora iyo ndirimbo ariko bakamburwa uburenganzira bwabo.

Abarega barimo umwinditsi w’indirimbo Olmo Zucca na Jackson LoMastro. Bareze Tyla, Umwongereza utunganya indirimbo, Sammy SoSo na sosiyete ya Sony Music Entertainment ifasha uyu muhanzi binyuze muri Epic Records.

Bavuga ko bakorewe uburiganya ubwo batangaga umusanzu mu gutunganya ‘Water’ yagiye hanze muri Nyakanga 2023, igatwara ibihembo ndetse ikanamara ibyumweru 29 kuri Billboard Hot 100, aho yageze ku mwanya wa 7.

Olmo Zucca na LoMastro bavuga ko bari kumwe na SoSo hamwe n’undi mu-producer witwa Rayo muri Werurwe 2023, i Los Angeles ubwo iyi ndirimbo yatunganywaga, aho bagaragaza ko bari mu bagize igitekerezo cy’amajwi yakoreshejwe mu kurangiza “Water.”

Nubwo bombi bashyizwe ku rutonde nk’abanditse indirimbo, bavuga ko batahawe icyubahiro nk’abayitunganyije. Bemeza ko SoSo yabambuye ku bushake ubu burenganzira, agasinyana na Tyla ku giti cye kugira ngo abe ari we ufatwa nk’uwayitunganyije.

Bivugwa kandi ko SoSo yatanze imigabane mito cyane mu nyungu z’ubwanditsi, aho yatanze 10% kuri buri wese, we agahabwa 15%, abinyujije mu masezerano bavuga ko yubakiye ku buriganya.

Mu kirego cyatanzwe ku wa Gatanu, tariki 25 Nyakanga 2025, Zucca na LoMastro bavuga ko bashatse gukemura ikibazo mu mahoro ariko SoSo akabyanga, ahubwo agatangira ibikorwa byo kubayobya no kubahisha amakuru.

Bivugwa kandi ko hari n’inama Zucca yagiranye na Ezekiel Lewis, umuyobozi wa Epic Records muri Gicurasi 2024, aho Lewis yavuze ko SoSo atigeze abamenyesha ko hari abandi ba producers bakoze kuri “Water.”

Abo bagabo ubu basaba uburenganzira bwo kwandikwa nk’abayitunganyije, guhindurwa kw’ijanisha bahawe rikagera kuri 12,5% buri wese, guhera ku gihe indirimbo yasohokeye kugeza mu gihe kizaza no guhabwa amafaranga y’ishimwe (producer fee).

Mu kirego, bagira bati “Kubera ko abaregwa banze kwemera ko turi abatunganyije indirimbo ku rwego rwo hejuru (topline producers), ndetse bananirwa kutwishyura inyungu zacu zose, twagize igihombo gikomeye.”

Zucca na LoMastro bavuga ko “Water” imaze kwinjiza asaga miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika [arenga miliyari 14 Rwf], kandi bitewe n’uko isoko ry’umuziki rigenda, bishoboka cyane ko izagera kuri miliyoni 50$ mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu, abahagarariye Tyla, SoSo na Sony nta gisubizo baratanga ku birego byatanzwe.

‘Water’ yatumye Tyla w’imyaka 23 ajyanwa mu nkiko yamamaye cyane nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali. Mu mpera za 2023 Tyla yavuze ko imbyino akoresha muri iyi ndirimbo yayigeragereje i Kigali ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Giants of Africa.

‘Water’ yahesherejwe umugisha i Kigali, yatumye Tyla ajyanwa mu nkiko. Ubwo yayibyinaga yageze aho yimenaho amazi ari mu Rwanda binatuma ikundwa
Tyla izina rye ryabaye rinini nyuma y'igihe gito avuye mu Rwanda
Tyla ni umwe mu bafashe ibendera ry'umuziki wa Afurika nyuma yo kwamamara kw'iyi ndirimbo ye yise 'Water'
Iyi ndirimbo yatumye Tyla yegukana ibihembo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages