Abatsindiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru ni Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline. Abandi babiri mu biyandikishije basanze batujuje uburebure busabwa ku bakobwa bitabira iri rushanwa.
Aba bakobwa uko ari batandatu bemerewe gukomeza bazahurira n’abandi i Kigali kuwa 4 Gashyantare, batorwemo 15 bazahita bajyanwa i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu mwiherero uzatangira tariki ya 12 Gashyantare usozwe ku wa 24 Gashyantare 2017. Ku munsi ukurikiyeho nibwo hazamenyekana uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017.
Iri jonjora rizakomeza mu mpera z’iki cyumweru mu Mujyi wa Huye n’uwa Kayonza. Kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017 ni bwo hazamenyekana abagomba guhagararira Amajyepfo, ku munsi ukurikiyeho nibwo hazamenyekana abazahagararira Intara y’Uburasirazuba.
Uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na 800,000 buri kwezi, ndetse n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift agenerwa na Cogebanque itera inkunga iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO