Ubwo yari amaze kureba umukino we wa nyuma wa BAL, Victoria Kimani yasanganiwe n’abanyamakuru bamubaza uko yakiriye gutumirwa i Kigali, anabazwa niba asanga ari ahantu yazakorera igitaramo mu minsi iri imbere.
Ubwo yari abajijwe uko yakiriye gutumirwa mu Rwanda, Victoria Kimani yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, gisa neza, uwavugisha ukuri n’abaturage bacyo ni abantu beza.”
Ku kijyanye no gukorera igitaramo mu Rwanda, Victoria Kimani yagize ati “Ngomba kuzagaruka rwose, ni ibintu byaba bishimishije ndamutse nje.”
Abajijwe niba hari umuhanzi w’Umunyarwanda azi, Victoria Kimani yagize ati “Hari umuhanzikazi waririmbye ejobundi (Ariel Wayz) afite impano idasanzwe.”
Abajijwe niba asanga yakwishimira ko bakorana indirimbo, Victoria Kimani yavuze ko nta kidashoboka, ati “Kubera iki bitashoboka? Ni umuhanzikazi mwiza nishimiye.”
Victoria Kimani w’imyaka 38 y’amavuko asanzwe ari umuhanzi w’umunya-Kenya ubarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi yo muri Nigeria yitwa Chocolate city.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!