Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’ukwezi kumwe gusa aba bakobwa batangaje ko batandukanye na M. Iréné wari umaze imyaka itanu abafasha mu bikorwa byabo bya muzika abinyujije muri sosiyete ye ya MIE Music.
Mu itangazo bashyize hanze batangaza ko batandukanye na M. Iréné, Vestine na Dorcas bagize bati “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE Music.”
Mu kiganiro M. Iréné yahaye IGIHE, yavuze ko yatandukanye n’aba bahanzi ku bwumvikane kandi ko nta kintu na kimwe bishyuzanya. Yongeyeho ko nyuma yo gutandukana na bo azakomeza kubashyigikira nk’umufana wabo wa mbere.
Ku rundi ruhande, Vestine na Dorcas baherutse gutaramira muri Canada. Nyuma y’icyo gitaramo, Vestine yahisemo kugumayo ndetse aza no kuhabyarira imfura ye.
Dorcas wari waragarutse mu Rwanda na we yaje gusubira muri Canada mu minsi ishize, aho kuri ubu bombi bakomeje gukorera ibikorwa byabo bya muzika.
Si ubwa mbere aba bahanzi bari batandukanye na M. Iréné. Mu 2021, ubwo bari bamaze kumenyekana cyane, bagiranye ibibazo byatumye batangaza ko batandukanye na we.
Icyakora nyuma y’iminsi mike y’ibiganiro, bongeye kumvikana bakomeza gukorana ndetse basinyana amasezerano mashya.
Mu myaka itanu bamaze bakorana na M. Iréné, Vestine na Dorcas bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n’izindi zabafashije gukomeza kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!