Babigarutseho mu kiganiro bagiranye na B&B Kigali 89.7 FM, cyibanze ku buzima bw’umuryango wabo, burimo urukundo rwabo cyane cyane mu myaka umunani bamaze babana.
Umunyamakuru yababajije ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwabo bw’urukundo ariko aza no gukomoza ku bana batatu babyaranye batajya bashyira hanze, ngo abantu babe bababona nko ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hagerwa na buri wese.
Ishimwe Clement yamusubije ko abantu bose baba bafite amahitamo atandukanye iyo bakuze, bityo gushyira hanze ubuzima bwite bw’umwana utaramenya kwihitiramo icyiza n’ikibi biba bitari byiza.
Ati “Njye mvukana n’abana batanu. Muri abo bose ni njye ukora ibijyanye n’umuziki abandi bari mu bindi bitewe n’impano Imana yabahaye cyangwa ibyo bakunda. Dufate urugero. abo babyeyi iyo baba ba twebwe ubu, bakaba baradushyize hanze, abo bashaka kugira ubuzima bwabo busanzwe urumva batari kuba bambuwe uburenganzi bwabo? Ntawe ubikora ncira urubanza ariko umwana afite uburenganzira bwo kugira amahitamo.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko abana bafite uyu munsi, nta kigaragaza ko bazakunda umuziki kugera aho bawukora nk’akazi kabo ka buri munsi nk’uko ababyeyi babo babikora.
Ati “Hari igihe bazahitamo kwibera abasirikare, abaganga […] ibintu bashaka bizima tuzabibafashamo. Usibye ko n’ibi bashatse kuba abahanzi twabafasha kuko ntabwo byadutwara igihe.”
Yakomeje avuga nk’ibyamamare bazi uko biba bimeze kujya ku karubanda, agaragaza ko n’umuntu mukuru bimugora, ndetse avuga ko uwo kutagaragaza abana be byateye ikibazo yakwihangana cyangwa se akabyara umwana we akamushyira hanze.
Ati “Ibaze ku mwana ushaka kugira inshuti, gukina n’abandi. Ni ibintu byakabaye byoroshye kumva ariko byateye ikibazo bitewe n’imyumvire y’abantu. Amahitamo ya mbere ahari twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze. Nibwo buryo bworoshye nabivugamo.”
Knowless na we yunze mu ry’umugabo we agaragaza ko abana baba bakwiriye kugira igihe cyo kuba abana, bakajya ku ishuri bakisanzura, ko gufata umwana ukamushyira mu buzima nk’ubw’ababyeyi be ari ikibazo kuko na bo babugiyemo bakuze ndetse bubatonda.
Ati “Kumufata nkamushyira mu buzima nanjye namenye nkuze kandi butanyoroheye ntabwo nibaza ko naba ndi kumukorera neza. Bazi ibyo dukora barabibona. Nk’umukuru muri bo aracuranga ariko ntabwo bivuze kumushyira hanze aracyari umwana. Niba abona ko ibyo dukora ari byo yakora nibaza ko bizaba byoroshye. Ntabwo tuzifuza ko hari igihe tuzicara umwana akatubaza ngo mushyira hanze aya mafoto yanjye mwatekerezaga iki?
Urugo rwacu rwari rwarahawe umwaka umwe…
Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse ‘Ubuheture’ mu 2023. Uyu mwana wa gatatu yavutse akurikira imfura yabo bise Ishimwe Or Butera, bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.
Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.
Basezeranye imbere y’Imana ku wa 07 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.
Bombi bavuga ko urugo rwabo kuva batangira kumenyekana ko bakundana byari ibibazo ndetse bagahura n’ibicantege, ariko nk’abantu bakuru byinshi bakabyima amatwi.
Ishimwe Clement avuga ko atungurwa n’igihe amaze abana n’umugore we, kuko akenshi hari n’igihe bibashyira ku gitutu.
Ati “Iyo uvuze ngo turi urugero byongera igitutu. Natwe ubwacu turitungura kuko abenshi iki gihe ntabwo bagiye bakiduha. Ariko tumeze neza, turacyari kumwe […] dufite abana. Turashima Imana ariko ntabwo twifata nk’urugero hari abamaranye imyaka 40, natwe twifuza kuzayigeza.”
Knowless yunze mu rye, avuga ko batangira kubana abantu barimo n’inshuti zabo bavugaga ko nibamarana n’umwaka umwe bazaba ari abarame.
Ati “Ntabwo twagize igitutu cy’uko urugo rwacu rutazaramba kuko twabanje kuba inshuti. Icyamfashije twari tuziranye kuva kera, hanyuma no gukora bituma kuba twari tuziranye bikomera, nyuma hazamo urukundo. Natwe bigitangira umwaka wari munini, n’abari baturi hafi ni ko batubwiraga, n’Imana ngira ngo iba yabigiyemo.”
Knowless avuga ko umugabo we yamuhinduriye ubuzima, akamufasha kubaho mu buzima bufite intego ndetse bakaza guhuza cyane ku buryo yaba akazi n’urugo biborohera kubikomatanya nta kibangamiye ikindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!