Uwineza aganira na IGIHE yagize ati” ni filime ya kabiri nzaba nkinnyemo, iya mbere nayo ntirajya hanze. Nakuze numva nzaba umunyamakuru nkanaba umukinnyi wa filime. Icya mbere nakigezeho ubu n’izindi nzozi ngiye kuzigeraho.”
Yavuze ko gukina filime atari ibintu agiye gushakamo ubuzima ati” Singiye gushakamo amafaranga kuko mfite akandi kazi, icya mbere ngiye kwerekana impano yanjye bigaragaye ko yakwinjiza amafaranga nyine ubwo nzayabona.”
Iyi filime nshya Uwineza azagaragaramo yitwa “Indoto” yanditswe na Misago Nelly Wilson akaba ariwe wagiye atunganya izindi zamamaye mu Rwanda nka Inshuti (Friends), Seburikoko na Citymaid.
Mu kiganiro na IGIHE, Misago yavuze ko iyi filime ivuga ku buzima bw’abanyeshuri cyane cyane abiga muri kaminuza z’i Kigali.
Yagize ati”Muri make izaba ishingiye ku gitekerezo cy’umusore warangije amashuri yisumbuye akabura akazi, ava mu cyaro agiye gushakisha akazi i Kigali, nyuma yo kwizezwa kwakirwa n’inshuti ye yaje kumutenguha. Ageze i Kigali yaramubeshye aramubura. Muri ubwo buzima bukomeya, Muhire yabonye akazi k’izamu kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri aza gukabya inzozi ze zo gukora application".
Yarahiriwe akundana n’umukobwa mwiza uturuka mu muryango w’abakire inzozi ze zikomeza kuba impamo ariko bimushyira mu bibazo.”
Misago yavuze ko bateganya ko iyi filime izajya ica kuri Televiziyo Rwanda guhera muri Mutarama 2020. Clarisse Uwineza akaba umwe mu bakinnyi b’Imena uzayigaragaramo.




TANGA IGITEKEREZO