00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwimana Basile ukorera Televiziyo y’u Rwanda yarushinganye na Umutoni Carine (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 August 2018 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyamakuru Uwimana Basile uzwi cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Umutoni Carine bamaze igihe bakundana.

Uwimana Basile yakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru[RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda.

Ubukwe bwa Uwimana Basile n’umukunzi we Carine Umutoni, bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018. Isakaramentu ry’ugushyingirwa barihawe ku gicamunsi muri Chapelle Marie-Auxilliatrice ku Kimihurura hanyuma bajya gusangira n’inshuti zabo mu busitani bwa Croix Rouge ku Kacyiru.

Ibirori by’ubukwe bwa Uwimana Basile n’umukunzi we Umutoni Carine, byitabiriwe na benshi mu bakozi ba RBA by’umwihariko abafatanya na Basile umwuga wo gutara no gutangaza amakuru.

Uwimana Basile na Umutoni barushinze

Mbere yo gusezerana imbere y’Imana, habaye indi mihango irimo uwo gusaba no gutanga inkwano wabereye mu Karere ka Musanze ku itariki ya 28 Nyakanga 2018, nyuma y’aho nabwo basezeranye imbere y’amategeko babona kujya guhabwa isakaramentu ry’Ugushyingirwa muri muri Kiliziya Gatolika.

Uwimana Basile uzwi cyane mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ no gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, arushinze nyuma y’igihe gito mugenzi we Kwizigira Jean Claude bakorana na we akoze ubukwe.

Uwimana Basile asanzwe akorera Televiziyo y'u Rwanda
Umukunzi wa Uwimana Basile ku munsi w'ubukwe bwabo
Abageni biyakiriye mu Busitani bwa Croix Rouge ku Kacyiru
Uwamahoro Ariane na Umurerwa Evelyne
Uwamahoro Ariane, Umurerwa Evelyne na Mbabazi Jerard
(Uhereye iburyo) Gloria Mukamabano na Ingabire Egidie Bibio bari batashye ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages