Umuhanzi Uwimana Aimé, w’imyaka 36 y’amavuko, watangiye kuririmbira Imana mu Rwanda mu 1994, yashyize ku isoko Album ye nshya ya karindwi iriho indirimbo zihimbaza Imana 13.
Aimé Uwimana yatangarije IGIHE ko nta gahunda ya vuba yo gukora igitaramo cyo kuyimurika, bitewe nuko ashaka ko zimwe mu ndirimbo zitaramenyekana, abakunda indirimbo zihimbaza Imana, babanza kuzimenya.
Ati “Ariko Album ‘Umunyebambe’ ndateganya kuyimurika mu mpera z’uyu mwaka”
Agashya k’iyi Album ni uko yakozwe n’abatunganya umuziki mu buryo bw’amashusho bagera kuri bane, kandi ikaba igizwe.
Zimwe muri izi ndirimbo Uwimana Aimé yagiye azikorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Gaby Irena Kamanzi, Simon Kabera, Patrick Nyamitali n’abandi.
Uwimana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, “Umurima w’Amahoro”, “Ninjiye ahera” n’izindi, amaze gusohora indirimbo zikabakaba 80.
Iyi alubumu ya karindwi iraboneka ya Aime Uwimana ashyize ku isoko, ahantu hatandukanye harimo ku Inkuru Nziza mu mujyi, Library Ikirezi, Library Caritas, Zion Temple Gatenga na Restoration Remera na Kimisagara. Iragura amafaranga ibihumbi bitanu by’Amanyarwanda (5,000Frw).



















TANGA IGITEKEREZO