Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Vanillah yavuze ko iyi filime igizwe na saisons ebyiri, buri yose ifite ibice 35, bivuze ko abazayikurikira bazabona ibice 70 byose hamwe.
Uretse kuba ari we wayikoze akanayikinamo, Vanillah si we wenyine uyigaragaramo, kuko yanifashishije abandi bakinnyi barimo Nkusi Queen umuvandimwe wa Lynda Priya, bamaze kubaka izina muri sinema nyarwanda.
Harimo kandi Ben Rurangirwa wanayiyoboye, Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, ndetse na Manzi Didier wayanditse.
Vanillah yavuze ko gukora iyi filime ari inzozi yari amaranye igihe kirekire, ariko zikaba zaratinze gusohora bitewe n’imiterere ye yo kuba umuntu utuje.
Ati "Kera numvaga nifuza kuzakina muri sinema, ariko nkurikije uko nitwara nkabona bitazashoboka kuko ndi umuntu utuje."
Yavuze ko yatangiye kugira icyizere cyo kujya imbere ya camera nyuma yo kubana na Yverry, bakajya bakora ibiganiro bitandukanye banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga.
Vanillah yavuze kandi ko iyi atari yo filime yonyine afite, kuko hari n’izindi yamaze kurangiza gutunganya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.
Uwase Vanillah asanzwe ari umugore wa Yverry, umuhanzi umaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!