Ubukwe bwa Miss Umutoni Uwase Belinda n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera bwatangajwe mu buryo bwatunguye benshi, urukundo rwabo narwo ntirwavuzwe na rimwe mu itangazamakuru nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakobwa b’ibyamamare.
Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umutoni Uwase Belinda byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.
Miss Umutoni Uwase Belinda w’imyaka 21 na Theo Gakire bagiye guhita bitegura ibirori byo guhamya isezerano bazagirana n’Imana ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort ku Kibuye.
Miss Umutoni Uwase ntiyakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse ibyo gukundana na Theos Gakire ntibyamenyekanye kugeza ubwo impapuro z’ubutumire zagiye hanze.



















TANGA IGITEKEREZO