00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwakoreraga Diddy yahishuye uko uyu muhanzi yamuhatiye gusambanya umugore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 January 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Phillip Pines wahoze ari umukozi w’umuraperi Sean Combs, uzwi nka Diddy, yatangaje ko hari igihe uyu muhanzi yigeze kumutegeka gusambanya umugore batari baziranye, kugira ngo yemeze uwo muhanzi ko ari ‘uwo kwizerwa’.

Phillip Pines yabigarutseho muri filime mbarankuru yiswe “The Fall of Diddy” yakozwe na Hollywood Reporter.

Uyu mugabo avuga ko yakoreye Diddy nk’umwe mu bayobozi bakuru muri Bad Boy Records, guhera mu 2019 kugeza mu 2021.

Yavuze ko yigeze gutungurwa mu birori byategurwaga n’uyu muhanzi, aho yanyweshejwe inzoga ku gahato biturutse kuri Diddy ndetse bikaza kurangira amusabye gusambanya umwe mu bagore bari bitabiriye ibirori bye.

Ati “Nibuka numva amagambo agira ati‘Garagaza ko uri indahemuka kuri njye’. Yamfashe ku rutugu, ampa ubutumwa bwihuse nk’uko umutoza abwira abakinnyi iyo bagiye kwinjira mu kibuga, ampa agakingirizo; ansunikira ku mukobwa w’umushyitsi wari wicaye ku ntebe.”

Akomeza avuga ko ngo uyu mukobwa yahise abyemera, ndetse na Pines kubera gutinya Diddy aryamana n’iyo nkumi.

Phillip Pines avuga ko Diddy yari afite ubushobozi bwo kuba yatuma umuntu yumva ibyo ari gukora nta kibazo kirimo, ikindi kandi akaba yari gutuma bamwe bakora ibyo batari barigeze bakora mu buzima bwabo na rimwe.

Ariko ahakana kuba yaba yaritabiriye ibirori nka “freak-off” byategurwaga n’uyu mugabo na byo bivugwa ko byaberagamo ibara, ndetse bikaba byitezwe mu bizagarukwaho ubwo Diddy azaba yatangiye kuburana muri Gicurasi 2025.

Gusa na none Pines avuga ko hari ibintu bitandukanye yashyiraga Diddy mu bindi birori byitwaga “Wild King Nights” byaberaga mu mahoteli atandukanye, aho byabaga byiganjemo abakobwa bakiri bato.

Ati “Akenshi twagiraga urutonde rw’ibintu twagombaga kumushyira byabaga birimo amatara, inzoga, urumogi n’imiti.”

Uyu mugabo avuga ko Diddy mu bindi bintu yasabaga ko bamuha harimo amavuta yongera ububobere azwi nka ‘Baby Oil’ ndetse na ‘AstroGlide’.

Mu Ukuboza 2024 Pines yinjiye ku rutonde rurerure rw’abashinja P.Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.

Yanasobanuye muri dosiye ye ko yahanaguraga amaraso, imyanda itandukanye yavuye mu mibiri y’abantu n’inkari nyuma y’ibirori bidasanzwe bya Combs, hanyuma agasezera abakozi b’amahoteli abaha amafaranga menshi kugira ngo baceceke ntibazagire icyo bavuga ku byabaga byabaye.

P.Diddy yakoraga ibirori byaberagamo ibyaha bitandukanye
Phillip Pines wakoreraga Diddy yahishuye ko uyu muhanzi yamuhatiriye gusambanya umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages