Phillip Pines yabigarutseho muri filime mbarankuru yiswe “The Fall of Diddy” yakozwe na Hollywood Reporter.
Uyu mugabo avuga ko yakoreye Diddy nk’umwe mu bayobozi bakuru muri Bad Boy Records, guhera mu 2019 kugeza mu 2021.
Yavuze ko yigeze gutungurwa mu birori byategurwaga n’uyu muhanzi, aho yanyweshejwe inzoga ku gahato biturutse kuri Diddy ndetse bikaza kurangira amusabye gusambanya umwe mu bagore bari bitabiriye ibirori bye.
Ati “Nibuka numva amagambo agira ati‘Garagaza ko uri indahemuka kuri njye’. Yamfashe ku rutugu, ampa ubutumwa bwihuse nk’uko umutoza abwira abakinnyi iyo bagiye kwinjira mu kibuga, ampa agakingirizo; ansunikira ku mukobwa w’umushyitsi wari wicaye ku ntebe.”
Akomeza avuga ko ngo uyu mukobwa yahise abyemera, ndetse na Pines kubera gutinya Diddy aryamana n’iyo nkumi.
Phillip Pines avuga ko Diddy yari afite ubushobozi bwo kuba yatuma umuntu yumva ibyo ari gukora nta kibazo kirimo, ikindi kandi akaba yari gutuma bamwe bakora ibyo batari barigeze bakora mu buzima bwabo na rimwe.
Ariko ahakana kuba yaba yaritabiriye ibirori nka “freak-off” byategurwaga n’uyu mugabo na byo bivugwa ko byaberagamo ibara, ndetse bikaba byitezwe mu bizagarukwaho ubwo Diddy azaba yatangiye kuburana muri Gicurasi 2025.
Gusa na none Pines avuga ko hari ibintu bitandukanye yashyiraga Diddy mu bindi birori byitwaga “Wild King Nights” byaberaga mu mahoteli atandukanye, aho byabaga byiganjemo abakobwa bakiri bato.
Ati “Akenshi twagiraga urutonde rw’ibintu twagombaga kumushyira byabaga birimo amatara, inzoga, urumogi n’imiti.”
Uyu mugabo avuga ko Diddy mu bindi bintu yasabaga ko bamuha harimo amavuta yongera ububobere azwi nka ‘Baby Oil’ ndetse na ‘AstroGlide’.
Mu Ukuboza 2024 Pines yinjiye ku rutonde rurerure rw’abashinja P.Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.
Yanasobanuye muri dosiye ye ko yahanaguraga amaraso, imyanda itandukanye yavuye mu mibiri y’abantu n’inkari nyuma y’ibirori bidasanzwe bya Combs, hanyuma agasezera abakozi b’amahoteli abaha amafaranga menshi kugira ngo baceceke ntibazagire icyo bavuga ku byabaga byabaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!