00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yaba yarashyingiranywe na Ben Affleck yishakira ’gutwika?’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Ojani Noa wahoze ari umugabo w’umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez, yavuze ko adahamya ko urukundo rw’uyu mugore na Ben Affleck rwari urw’ukuri, ashimangira ko ubukwe bwabo bwari bugamije kongera kumushyira ku isonga mu itangazamakuru.

Ojani Noa yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun ko ubukwe bwa Jennifer Lopez na Ben Affleck bwabaye mu 2022 butari bushingiye ku rukundo, ahubwo ko bwari uburyo bwo kongera gutuma abantu bavuga cyane kuri uyu mugore.

Ati “Ubwo bukwe bwari uburyo bwo kwamamaza. Yari akeneye ko abantu bongera kumuvugaho.”

Jennifer Lopez na Ben Affleck bashyingiranywe mu 2022, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze batandukanye kuva ubukwe bwabo bwa mbere bwari buteganyijwe busubitswe. Icyakora, urukundo rwabo rwongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru rwarangiye bidatinze, kuko Lopez yatanze ikirego cya gatanya mu 2024.

Ojani Noa, ukomoka muri Cuba akaba atuye muri Leta ya Florida, yashakanye na Jennifer Lopez mu 1997, aba umugabo we wa mbere. Umubano wabo waje kurangira mu 1998 nyuma y’igihe gito bari bamaze babana.

Ojani Noa avuga ko ari we wabaye umugabo wa mbere wa Jennifer Lopez, ndetse ko uyu muririmbyi yamubwiye ko ari we mukunzi w’ubuzima bwe. Yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko ku munsi w’ubukwe bwabo yamubwiye ko bazabana iteka.

Ojani Noa yavuze ko nubwo yifuriza ibyiza Jennifer Lopez na Ben Affleck, atigeze yemera ko umubano wabo wari kumara igihe kirekire. Yavuze ko Jennifer Lopez ari umuntu uhora ashaka impinduka mu buzima bwe no mu kazi ke, kandi ko ibyo bigaragara no mu mibanire ye bwite.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The Sun, Ojani Noa yanenze ibyo yise “ishusho itari iy’ukuri” Jennifer Lopez yagiye agaragaza ku buzima bwe.

Kugeza ubu, Jennifer Lopez na Ben Affleck ntibaragira icyo batangaza ku magambo ya Ojani Noa.

Ojani Noa, ukomoka muri Cuba akaba atuye muri Leta ya Florida, yashakanye na Jennifer Lopez mu 1997
Ojani Noa wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez yavuze ko atigeze akunda Ben Affleck
Jennifer Lopez na Ben Affleck bashyingiranywe mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages