Ibihembo bya BET byamaze amasaha ane bikaba byatangiwe i Los Angeles mu nyubako ya Peacock Theatre muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umunyafurika y’Epfo Tyla yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka yongeraho icy’umuhanzi mpuzamahanga, ‘Best International Act’.
Umuhanzi w’Umunyafurika wahiriwe n’uyu mwaka ni Tems wegukanye igihembo mu cyiciro cy’indirimbo nziza yo guhimbaza Imana, ‘Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational Award’ abikesha indirimbo yitwa Me&U. Undi muhanzi wo muri Afurika y’Epfo witwa Makhadzi yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza mushya.
Ku rundi ruhande ariko abarimo Usher na Victoria Monét batwaye ibihembo bibiri. Usher yahawe icy’umunyabigwi ‘Life Achievement Award’ n’icy’umuhanzi mwiza ukora umuziki wo mu njyana ya R&B ‘Best Male R&B/Pop Artist’.
Abandi bahanzi begukanye ibihembo barimo Kendrick Lamar mu cyiciro cy’umuraperi mwiza akaba yakubise inshuro abarimo Drake bamaze igihe baterana amagambo biciye mu ndirimbo. Ni mu gihe Nicki Minaj yatwaye igihembo cy’umuraperi mwiza mu bagore.
Abahanzi Lil Durk na Jay Cole batwaye igihembo cy’indirimbo yahuriweho babikesha ‘All My Life’. Killer Mike yatwaye igihembo cya album y’umwaka nyuma y’uko iyitwa Michael iri mu zikunzwe kuri Billboard hot 100.
Umukinnyi wa filime, Taraji Penda Henson yayoboye ku nshuro ya gatatu itangwa ry’ibihembo bya BET bishimira abagira uruhare mu iterambere ry’umuziki, sinema n’imikino ariko byitsa cyane ku birabura bari barahejwe mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahanzi bakunzwe bataramiye abitabiriye barimo; Megan Thee Stallion wafunguye ibirori, Lauryn Hill, YG Marley, Ice Spice, Tyla, GloRilla, Latto, Muni Long, Sexyy Red, Shaboozey,Will Smith, Victoria Monét, Childish Gambino, Chlöe, Coco Jones, Keke Palmer, Marsha Ambrosius, Summer Walker na Tanner Adell.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!