Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 mu nyubako yitwa Aura isanzwe yakira ibitaramo by’abahanzi bakomeye barimo na Sean Paul waharirimbiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kitoko usanzwe aba mu Bwongereza yageze muri Amerika mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo kibe, abanza gukora imyitozo.
DJ Innox wateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse muri leta zitandukanye zigize Amerika no mu mijyi ya Canada.
Kitoko wari utaramiye muri Portland ku nshuro ya mbere yishimiwe bikomeye mu ndirimbo ze zitandukanye yaririmbye mu buryo bwa live afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi.
Yaririmbye indirimbo ze zirimo “Sibyo” yakoranye na Meddy, “Rurabo”, “Wenema”n’izindi zitandukanye.
Kitoko yataramiye muri uyu mujyi nyuma ya Meddy waherukaga kuharirimbira muri Kamena 2019; icyo gihe yanitabiriye ibirori byahurije hamwe abagera kuri 200 bambaye imyeru byiswe “Sun Set Cruise White Party” byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique.
Portland ni umwe mu Mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’Abanyarwanda bakunda kwizihirwa n’ibirori kurusha ahandi.
Biteganyijwe ko umuhanzi utahiwe gutaramira abatuye Portland ari Sheebah Karungi wo muri Uganda.




TANGA IGITEKEREZO