00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Kitoko afite kuri ‘Rwanda Day’ eshanu amaze kwitabira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 January 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Kitoko uri mu myiteguro yo kwerekeza i Washington DC aho agiye kwitabira ibirori bya ‘Rwanda Day’, yavuze ko abifiteho urwibutso rukomeye kuko byagiye bimuhuza n’abantu batandukanye ndetse akahamenyera byinshi ku iterambere ry’u Rwanda.

Ibi uyu muhanzi umaze igihe atuye mu Bwongereza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku rugendo yitegura gukora rwerekeza i Washington DC.

Yagize ati “Nk’umwe mu Banyarwanda bamaze igihe batuye mu mahanga, nagize amahirwe yo kuba umwe mu bakunze kwitabira Rwanda Day. Ni umunsi wabaga udasanzwe kuri njye kuko watumaga menya aho igihugu kigeze mu iterambere n’ubuzima bwa buri munsi bwacyo.”

Kitoko avuga ko uburyohe bwa Rwanda Day buri mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyandikisha nubwo atigeze atumirwa nk’umuhanzi.

Ati “Njye nahisemo kwitabira iki gikorwa kuko inshuro zose nagiye nkijyamo nakibonyemo ibyiza byinshi bituma numva ko igihe cyose byankundira ntacyambuza kwitabira.”

Kitoko ariko kandi ku rundi ruhande yaboneyeho umwanya wo gusaba buri Munyarwanda utuye muri Diaspora kwitabira Rwanda Day kuko ari igikorwa cyiza.

Rwanda Day ni umunsi wamenyekanye nk’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu mahanga harimo abahiga, abahakorera imirimo itandukanye n’inshuti zabo ndetse n’abatuye mu Rwanda, aho bahura bakaganirira hamwe, bagafata ingamba zo kubaka u Rwanda.

Ni umunsi ufatwa nk’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga, ukaba ihuriro ryatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2010 mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Rwanda Day yakomereje Chicago muri Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada, Atlanta muri Canada, Dallas muri Amerika, Amsterdam mu Buholandi, San Francisco muri Amerika, Gand mu Bubiligi.

Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Kitoko yavuze ko ari inshingano z'Abanyarwanda batuye mu mahanga kwitabira 'Rwanda Day'
Kitoko ahamya ko inshuro zose yitabiriye 'Rwanda Day' yanyuzwe n'ibiberayo byatumye afata icyemezo cyo kuyitabira iyi nshuro nubwo atatumiwe
Kitoko amaze gutumirwa muri Rwanda Day inshuro eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages