00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rwa Zari na Diamond rwageze ku ndunduro

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 February 2018 saa 08:28
Yasuwe :

Umunyamideli Zari Hassan wari umaze imyaka itatu abana na Diamond Platnumz, yemeje byeruye ko iby’urukundo rwabo byageze ku ndunduro.

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye[Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze.

Yongeyeho ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri babyaranye. Yagize ati “Dutandukanye mu rukundo ariko tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi.

Ubwo Diamond aheruka i Kigali muri Mutarama 2018, yabajijwe impamvu ashinjwa kubyara abana benshi impande n’impande.Yemeye ko afite abana batatu gusa ndetse anashimangira ko ‘Zari atari umugore we ahubwo ari umukunzi we’, ibi byatumye muri Tanzania hatangira gusakara ibihuha ko ‘yatandukanye na Zari bucece’.

Yagize ati “Njye simfite abana benshi ni batatu gusa, mfite Abdoul, nkagira Tiffah na Nillan nabyaranye n’umukunzi wanjye nkunda cyane Zari. Kugira abana benshi si icyaha kandi Imana yaravuze ngo mugende mubyare mwuzure isi. Icya mbere rero ni ukuyuzuza binyuze mu nzira zemewe, nkunda abana ntababeshye, kubyara si ikibazo kuko na Nyakwigendera Bob Marley ndakeka ntarageza ahe kandi yatabarutse yirahirwa kandi ari igihangange.”

Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye. Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi avuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko ‘nta kazi afite’.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwageze ku ndunduro nyuma y'imyaka itatu bari bamaze babana
Zari yavuze ko yananiwe kwihanganira Diamond wamuciye inyuma inshuro zitabarika
Zari na Diamond batangiye kubana mu mwaka wa 2014
Zari atandukanye na Diamond mu gihe umubyeyi w'uyu muhanzi ari mu bihe byiza n'umusore uherutse kumurongora
Diamond aherutse kwitaba urukiko aburana na Mobeto ushaka indezo
Diamond yasabwe indezo ya miliyoni eshanu z'amashilingi buri kwezi, yireguye avuga ko ayo mafaranga ari umurengera ko atazapfa kuyabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages