Ku wa 15 Kamena 2025 ni bwo abunganira Diddy bandikiye umucamanza Arun Subramanian uburanisha urubanza rw’uyu muraperi, bamubwira ko bamaganye uburyo ubushinjacyaha buri gukoresha ngo bukuremo iyo nyangamugayo y’umwirabura bitwaza ko yatanze ibisubizo bidahuye neza mu ibazwa ry’ibanze.
Icyo cyemezo cy’ubushinjacyaha ngo gishingiye ku irondaruhu, nk’uko bivugwa n’ababurana ku ruhande rwa Diddy. Bavuga ko iyo urebye neza uko urubanza ruri kugenda, bigaragara ko ubushinjacyaha buri kugerageza gukura mu rubanza abandi bagabo b’abirabura, kugira ngo bagire amahirwe menshi yo gutsinda.
Abunganira Diddy basabye ibi mu gihe ku wa 14 Kamena 2025 umucamanza Subramanian yari yavuze ko ibyo bibazo kuri iyo nyangamugayo bitari bifitanye isano n’uburyo akora akazi ke, ariko nyuma y’amasaha make agaragaza ko ashobora kumukuraho nta kindi kibazo abanje kubaza.
Diddy avuga ko biramutse bikozwe, byatuma n’abandi birabura batinyuka kujya mu mirimo y’inkiko bacika intege, kuko babona batizerwa.
Kugeza ubu inyangamugayo zatoranyijwe mu rubanza rw’uyu muraperi ni 12 harimo 5 b’abirabura.
Iyi ibaye inshuro ya gatatu Diddy asabye ko urubanza rwe rwasubikwa, ashinja kandi abashinzwe iperereza kumugirira nabi igihe bamusakaga, no gushyira amakuru y’ibinyoma mu itangazamakuru agamije kumwangisha rubanda.
Ni mu gihe urubanza rwe rugeze mu cyumweru cya gatanu aho biteganijwe ko ruzamara ibyumweru umunani. Akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato no kubacuruza. Aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Maître Gims yatandukanye n’umugore we
Umuhanzi w’icyamamare Maître Gims yamaze utandukana n’umugore we Adja-Damba Dante bari bamaranye imyaka 20 barushinze bamaze no kubyarana abana bane.
Ni amakuru yemejwe n’umugore we Adja-Damba Dante uzwi ku izina rya Demdem, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Instagram ye.
Yagize ati “ Ubu ndi ingaragu. Natandukanye n’umugabo”.
Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi itari mike bivugwa ko umubano we na Maître Gims wajemo agatotsi.
Nubwo impamvu y’itandukana ryabo itaratangazwa, hari ubutumwa Demdem yigeze gushyira kuri Instagram mu Ukuboza 2024, bwari bwaratangiye gutuma abantu bibaza uko umubano wabo uhagaze.
Yagize ati “Iyo umugabo atifuza guhinduka, ashaka umugore wemera ubuzima bwe uko buri, kugira ngo atazigera yitoza gukura. Ni yo mpamvu aba bagabo bangiza kenshi umubano wabo n’abagore bafite imbaraga, kuko aba bagore bagira imipaka n’indangagaciro zihanitse.”
Yakomeje agira ati “Ntuzigere wibwira ko utari uw’agaciro kuri abo bagabo, cherie. Kenshi uba urenze ubushobozi bwabo bwo kuguhagararaho, bagahitamo gushaka umuntu woroshye wemera byose.”
Ku ruhande rwa Maître Gims ukomoka muri Congo gusa akaba akorera umuziki mu Bufaransa, kugeza ubu ntabwo aragira icyo atangaza ku bijyanye n’itandukana rye n’umugore.
Maître Gims na Demdem batandukanye bari bamaranye imyaka 20 bamaze no kubyarana abana bane. Bahoze bari muri couples z’ibyamamare zikomeye mu Bufaransa ndetse baranzwe no kudakunda gushyira hanze ubuzima bwite bwabo.

Bruce Willis uzahajwe n’indwara ya ‘Dementia’ ntakibasha kuvuga neza
Umukinnyi wa filime w’icyamamre, Bruce Willis, akomeje kumererwa nabi n’indwara ya dementia ituma yibagirwa, aho umukobwa we Rumer Willis yatangaje ko ubu atakibasha kuvuga neza ndetse bikomeje kumugiraho ingaruka zikomeye.
Ibi Rumer Wilis yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 15 Kamena 2025, wizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo (Father’s Day), aho yafashe umwanya wo kuwifuriza Se Bruce Willis ndetse akanagaragaza ko uburwayi bwe bumaze gufata indi ntera.
Yavuze ko yumva ububabare bukomeye bwo kuba atakibasha kuganira na se nk’uko byahoze.
Yagize ati “Ndumva mfite uburibwe bukomeye bwo kutabasha kukubwira uko meze no kukubaza ibyawe. Ndicuza ko ntakubajije byinshi mbere y’uko utakaza ubushobozi bwo kubivuga.”
Rumer yavuze ko nubwo Se atakibasha kuvuga ngo gusa agaragaza ibyishimo ku maso ye iyo abonye abuzukuru be.
Bruce Willis w’imyaka 70, yahagaritse gukina filime mu 2022 nyuma yo kwandura aphasia, indwara ituma umuntu agira ibibazo mu kuvuga. Mu 2023, umuryango we watangaje ko arwaye frontotemporal dementia, indwara yibasira imikorere y’ubwonko, igatuma umuntu ahindura imyitwarire no gutekereza.
Uyu mugabo uhanganye n’iyi ndwara yahoze ari umwe mu bakomeye i Hollywood ndetse yamamaye cyane muri filime zimirwano nka ‘Pulp Fiction’, ‘Die Hard’, ‘The Sixth Sense’, n’izindi.

The Rock yahishuye ibibazo by’ubuzima amaranye imyaka ibiri
Icyamamare muri sinema no mu mikino yo gukirana ya ‘Wrestling’, Dwayne Johnson wamenyekanye nka The Rock, yatangaje ko yagize ibibazo bikomeye by’ubuzima byamuhungabanyije, ndetse anasaba abagabo bose kwita ku buzima bwabo hakiri kare.
Uyu mugabo w’ibigango yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umuganga we, Dr. Mark Hyman cyitwa ‘The Dr. Hyman Show’ aho yavuze ko amaze imyaka irenga ibiri afite ibibazo byo mu nda no mu igogora.
Yagize ati “Nari maze igihe numva ibintu bitagenda neza mu nda, ariko uko najyaga kwa muganga si ko nabonaga igisubizo. Nabwirwaga gusa ngo ‘bishobora kuba ari iki, fata iyi miti.’ Ariko ibyumweru bine bishira, nta kintu gihindutse.”
The Rock yavuze ko ibyo bibazo byatumye agira impungenge cyane ubwo yiteguraga kongera kugaruka mu mikino ya Wrestling no gutangira gukina filime ‘The Smashing Machine’, byagombaga kumara amezi icyenda akora adahagarara.
Nyuma y’ibi kandi The Rock yanagize ikindi kibazo cy’umutima, abaganga bamuha imiti imara amezi menshi. Icyakoze ngo yaje kwisuzumisha akoresheje uburyo bugezweho bushingiye kuri AI, maze basanga nta kibazo afite cy’umutima ahubwo ari ikibazo cy’imiterere y’imitsi ye.
The Rock yavuze ko benshi mu bagabo batinya kwisuzumisha kubera gutinya kumenya uko bahagaze.
Yongeraho ati “Numva impamvu abantu batinya kumenya ibiri mu mubiri wabo, ariko tugomba gufata iya mbere. Waba ubashije kongera imyaka yo kubaho, cyangwa umunsi umwe gusa, ibyo ubwabyo ni ingenzi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!