00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yahakanye iby’itabwa muri yombi rya Miss Muheto

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 November 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yanyomoje amakuru y’itabwa muri yombi rya Miss Muheto Divine, nyuma y’amasaha bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ko aya makuru yakomeje gusakazwa ari ibihuha.

Miss Muheto na we abinyujije ku majwi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yanyomoje ibyo gutabwa muri yombi.

Ati "Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni kuri, ndashima Imana rwose. Ntago mfuze ibyo bindi byose sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka, sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha. Ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu ariko ndi amahoro."

Miss Muheto aherutse gutabwa muri yombi kubera gutwara yanyweye ibisindisha nta n’uruhushya rwo gutwara afite.

Ku wa 6 Ugushyingo 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko arekurwa ariko ahabwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Muheto yahakanye amakuru yari akomeje gukwirakwizwa ko yaba yongeye gutabwa muri yombi
Polisi y'u Rwanda yahakanye amakuru yo kongera guta muri yombi Miss Muheto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .