Ibi Shizzo yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kubona ko abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru bibasiye umugore we, Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, nyuma yo kubita ‘abaturage’.
Mu butumwa bwe, Shizzo yagize ati “Abafana ba Rayon Sports benshi muri bo muri ‘Amadage’ ahetse andi madage. Uretse no kuba mutari abasirimu, muri injiji.”
Uyu mugabo wagaragaje ko ari umufana wa Etincelles, yavuze ko yababajwe n’uburyo abafana ba Rayon Sports bibasiye umugore we, nyuma yo kuvuga ko atari abasirimu.
Ati “Abafana ba Rayon Sports bagomba kunsaba imbabazi kuko bansembuye.”
Mu minsi ishize, Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, akaba umugore wa Shizzo, ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yise ‘This&That’, yavuze ko abafana ba Rayon Sports ari abaturage.
Ati “Abantu bafana Rayon Sports baba bafite ubuntu bw’ubuturage, ntabwo ari abasirimu. Nta muryango wabaye umusirimu, abasirimu baba muri APR FC.”
Nyuma y’aya magambo, Tessy yokejwe igitutu n’abakunzi ba Rayon Sports, bamwereka ko ibyo yavuze bitari byo, ndetse bamwe bakanyuzamo bakamwibasira bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Amaze kubona ko amagambo yavuze yakiriwe nabi, Tessy yahisemo gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, anasobanura ko atari afite umugambi wo kubasuzugura.
Icyakora, nubwo we yasabye imbabazi, Abafana ba Rayon Sports bakomeje kumwotsa igitutu bagaragaza ko atabikuye ku mutima kuko itangazo rikubiyemo ubwo butumwa busaba imbabazi ryariho ko ari iryo mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!